Burkina Faso: Perezida Roch Kaboré yaba yarahiritswe azira abacanshuro b’Abarusiya

Sangiza iyi nkuru

Kimwe mu bikorwa bya nyuma bya Perezida Roch Marc Christian Kaboré wahiritswe n’abasirikare ku butegetsi kuwa Mbere, itariki 24 Mutarama 2022, harimo kwanga ko hakoreshwa abacanshuro b’Abarusiya ku butaka bwe.

Ukuriye abasirikare bahiritse ubutegetsi, Lt. Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, ubwe ni we wagerageje guhatira Kaboré kwemera ubufasha buturutse i Moscou, nk’uko amakuru yatangajwe n’uruhande rw’uwahoze ari perezida yabitangarije ikinyamakuru The Daily Beast.

Mu kwezi gushize, Lt. Col Paul-Henri Sandaogo Damiba, yari yazamuwe mu ntera kugira ngo ahagararire ibikorwa byo kurinda umutekano mu murwa mukuru, Ouagadougou.

Uyu avugwaho kuba inshuro ebyiri yarashatse kumvisha Perezida Roch Marc Christian Kaboré guha akazi abacanshuro b’Abarusiya bakoreshwa n’ikigo cya Wagner Group, nk’uko abayobozi babiri bari bagize itsinda ry’itumanaho rya perezida babitangaza.

Damiba yagizwe umuyobozi w’akarere ka gatatu ka gisirikare ka Burkina Faso mu Kuboza, ayobora umutwe ushinzwe umutekano mu murwa mukuru no mu burasirazuba bw’igihugu, nyuma y’igitero cyagabwe n’intagondwa ziyitirira Islam cyahitanye abasirikari 49 n’abasivili bane.

Ibi byakuruye imyigaragambyo yo kwamagana leta kandi isaba Kaboré kuva ku butegetsi.

Muri uku kwezi, Damiba yagiranye inama na perezida amusaba gukorana na Wagner Group kugira ngo ibafashe guhashya izo ntagondwa.

Iki kigo cy’Abarusiya cyamenyekanye cyane mu mwaka wa 2014 ubwo cyafashaga abarwanyi bari bashyigikiwe n’u Burusiya baharaniraga ko intara ya Crimea yiyomora kuri Ukraine, ariko kuva icyo gihe itangira gukwirakwiza ibikorwa byayo muri Afurika aho yahawe akazi na za guverinoma zabaga zarananiwe kurwanya intagondwa.

Umwe mu bayobozi yatangarije ikinyamakuru Daily Beast ati: “Perezida yahise yanga icyo gitekerezo ndetse anibutsa Damiba ko guverinoma z’i Burayi zari zimaze kwamagana abacanshuro b’Abarusiya muri Mali bikozwe n’abayobozi bayo b’abasirikare.” Ati: “Kaboré ntiyifuzaga kugirana ikibazo icyo ari cyo cyose n’Uburengerazuba kubera kwifatanya n’u Burusiya.”

Ibyo ngo ntibyabujije Damiba gukomeza gushaka iki kigo cya Wagner Group, cyanakoreye muri Libiya no muri Repubulika ya Centrafrique, ku butaka bwa Burkinafaso.

Uyu muyobozi yagize ati: “Yageze kuri perezida ku nshuro ya kabiri ku bijyanye no guha akazi Abarusiya.” “Na none, perezida yanga icyo gitekerezo.”

Amakuru avuga ko ari bwo bwa nyuma Damiba w’imyaka 41 yavuganye na Kaboré.

Ibyumweru bicye nyuma yaho, Lt. Col. Damiba mu mpuzankano ya gisirikare n’ingofero y’umutuku, yagaragaye kuri televiziyo y’igihugu yicaye iburyo bwa capitaine wasomye itangazo rivuga ihirikwa rya guverinoma ya Kabore n’ihagarikwa ry’Itegeko Nshinga rya Burkina Faso.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *