Burkina Faso yahaye u Bufaransa igihe ntarengwa cyo kuba bwamaze kuvana Ingabo zabwo ku butaka bwayo

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Burkina Faso ku wa Mbere yatangaje ko yahaye Ingabo z’u Bufaransa ziri i Ouagadougou ukwezi kumwe, nk’igihe ntarengwa cyo kuba zamaze kuva ku butaka bwa kiriya gihugu.

Ni icyemezo iki gihugu cyo mu Burengerazuba cyafashe, nyuma gusesa amasezerano cyari gifitanye n’u Bufaransa yemereraga Ingabo zabwo kurwanya ibyihebe ku butaka bwacyo.

Burkina Faso imaze igihe yaribasiwe n’ibitero by’abarwanyi b’imitwe ya al-Qaida na Islamic State imaze igihe yarayogoje akarere ka Sahel.

Iki gihugu nyuma yo kwirukana Ingabo z’u Bufaransa, cyatangaje ko Ingabo zacyo zizarinda ubusugire bwacyo ubwazo.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Televiziyo y’Igihugu muri Burkina Faso yari yatangaje ko Guverinoma yamaze guhagarika amasezerano ya gisirikare yari ifitanye n’u Bufaransa, ndetse ko yanabuhaye igihe cy’ukwezi kumwe ngo bube bwamaze gucyura Ingabo zabwo.

Bukeye bwaho Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ategereje ko iby’ayo makuru byemezwa na Guverinoma ya Burkina Faso iyobowe by’agateganyo na Capt. Ibrahim TraorĂ©.

Umuvugizi w’iyo Guverinoma, Rimtalba Jean Emmanuel Ouedraogo, yatangaje ko icyemezo cyo gusaba Ingabo z’u Bufaransa gutaha nta yindi mpamvu yihariye icyihishe inyuma.

Ouedraogo wari kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko ari “ibintu bisanzwe” kuba u Bufaransa bwashyikiriza Burkina Faso inshingano zo kwirindira umutekano ubwayo.

Yunzemo ati: “Ibi ntabwo ari iherezo ry’umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati ya Burkina Faso n’u Bufaransa” bijyanye no kuba igihugu cye kigikeneye ubufasha; by’umwihariko ubw’ibikoresho bya gisirikare.

Kugeza ubu u Bufaransa ntacyo buratangaza kuri kiriya cyemezo.

Burkina Faso cyakora cyo yabusabye gucyura Ingabo zabwo zibarirwa muri 400 zabaga ku butaka bwayo, nyuma ya Mali baturanye yazirukanye mu mwaka ushize; nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi ziri ku butaka bwayo.

Amakuru avuga ko Ingabo z’u Bufaransa nyuma yo kugenda zigomba guhita zisimburwa n’abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner wo mu Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *