Abahanzi Burna Boy na Eddy Kenzo bari bahanzwe amaso n’Abanyafurika mu bihembo bya Grammy Awards 2023, ariko bombi batashye imboko boko.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023 ni bwo umuhango wo gutanga ibi bihembo bitangwa ku bahanzi bitwaye neza mu mwaka ushize wabaye, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko bisanzwe.
Muri ibi bihembo, Eddy Kenzo wo muri Uganda ndetse na Burna Boy wo muri Nigeria bari bitezweho kwegukana bimwe muri ibi bihembo, gusa si uko byagenze kuko aba bombi nta numwe wigeze wegukana igihembo na kimwe.
Eddy Kenzo na Burna Boy nubwo batatwaye igihembo na kimwe mu byiciro bari barimo, Tems we yegukanye kimwe muri byo, bituma aba umuhanzi wa mbere wegukanye iki gihembo wo ku mugabane wa Africa.
Muri uyu muhango, umuhanzikazi Beyonce yegukanye ibihembo 3 icya rimwe. Umuraperi Kendrick Lamar na we yagukanye ibihembo 2.

