Minisitiri w’Ubutabera, Kanyana Aimee Laurentine atangaza ko abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafungiye konona ifoto y’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza, bafunguwe.
Min. Kanyana yabitangaje mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Werurwe 2019, akavuga ko aba banyeshuri bazakomeza gukurikiranwa bari hanze.
Yasabye abakiri bato kwirinda kugwa mu byaha bishobora kubaviramo guhanwa, ndetse anababwira ko umukuru w’igihugu ari umuntu wo kubahwa ati “Umukuru w’igihugu ni umuntu ugomba kubahwa n’umuntu uwo ari bo we wese, umukuru cyangwa umwana”.
Yasabye kandi ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, babaha uburere buboneye, ati “Kuva ku myaka 15 umuntu tumufata nk’ukuze, niyo mpamvu iki kibazo kiri mu maboko y’ubutabera”.
Aba banyeshuri batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15, 16 na 17 y’amavuko, batawe muri yombi babanza gufungirwa muri kasho ya Kirundo nyuma boherezwa muri gereza nkuru ya Ngozi ku wa 21 Werurwe 2019.
Aba bana bashinjwa gushwaratura mu ifoto ya Perezida Nkurunziza iri mu gitabo cya siyansi bigiramo. Ni abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Akamuri giherereye muri Komini Kirundo, bakaba biga mu mwaka wa karindwi.


