Ahitwa Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, mu ishyamba rya Kibira hatoraguwe imirambo ibiri y’abantu bishwe bagacibwa imitwe.
Imirambo yari yatangiye kwangirika yabonwe mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Ukwakira n’abagenzi bacaga muri iri shyamba nk’uko amakuru avuga.
Abishwe kandi nk’uko SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru ivuga ngo ni abantu bakiri bato kandi imirambo yaciwe imitwe nk’uko byemejwe n’igisirikare.
“ Abadukuriye badutegetse kuva ahatowe imirambo. Bahamagaye umuyobozi w’agace ngo hashyingurwe imirambo ”, uyu ni umwe mu ngabo z’u Burundi watanze amakuru.
Naho umwe mu baturage we ati: “ Turakeka aba bantu biciwe ahandi hanyuma bakazanwa hano. Tubabajwe n’uko gushyingura kubaye nta perereza ”.
Umuyobozi wa Komini Bukinanyana, Jean Bosco Hategekimana yemeje aya makuru, avuga ko icyemezo cyo gushyingura imirambo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda kwanduza abatambukaga.


