Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abasirikare ba Leta mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza.
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko iyi mirwayo yabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, muri aka gace kari hafi y’ishyamba kimeza rya Rukoko, amasasu ngo akaba yaratangiye kumvikanira hakurya muri Congo, nyuma n’abasirikare b’u Burundi batangira gusubiza.
Abaturage batuye muri aka gace, batangarije ikinyamakuru UBM News ko abasirikare b’u Burundi mu gace ka Buringa batangiye kurasa ubwo abari batangiye kurasa bakiri muri RDC bari babasatiriye, ibi ngo bikaba byaratumye bamwe mu baturage batangira kuva mu ngo zabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Bubanza, OPC1 Nizigiyimana Damien yemeje aya makuru, avuga ko ari abajura bitwaje intwaro barasanye n’abasirikare ba Leta bafite ibirindiro i Buringa, agashimangira ko nta wishwe cyangwa ngo hagire ibindi byangirika ku mpande zombi.
Abaturage bo muri Buringa bakaba basaba ko aka gace kakongerwamo imbaraga z’umutekano bitewe n’uko atari ubwa mbere kagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro.
Ubuyobozi bw’intara ya Bubanza busanzwe bwaratanze itegeko ko umuntu wese uzajya yifuza kujya mu ishyamba rya Rukoko agomba kuzajya abanza kubisabira uburenganzira. Abantu benshi ngo bakaba barijyamo bagiye mu mirimo irimo ubuhinzi, gutashya, gutwika amakara, kuragira,… ko uzajya afatwa atabiherewe uburenganzira azajya ahanwa.
Ubuyobozi bw’iyi ntara bwatangaje ko bwafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko bubonye ko hari abantu bitwaje intwaro bagaba ibitero, mu gusubira inyuma ngo bagaca muri iri shyamba rya Rukoko.


