G5y3xk3WoAAmrVl

Burundi: Abarenga 18000 bashaka kujya mu gisirikare bakoze igeragezwa

Sangiza iyi nkuru

Kuwa Gatandatu, itariki ya 15 Ugushyingo 2025, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyateguye ikizamini cyo kureba ko bafite ubuzima bwiza cyo kwiruka ibirometero 8 ku bakandida bifuza kujya mu gisirikare.

Iri suzuma ryakorewe icya rimwe mu gihugu hose.

Bujumbura: Ikizamini cyabereye muri ESCEM

Mu Ntara ya Bujumbura, ikizamini cyakorewe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (ESCEM) kandi kirimo abakandida biyandikishije muri komini ya Mukaza.

Nk’uko byatangajwe na Brig. Gen. Gaspard Baratuza, Umuvugizi wa FDNB, ngo urubyiruko rusaga 18.000 rwiyandikishije mu gihugu hose rushaka kwinjira mu gisirikare.

Intara ya Gitega ni yo iyoboye hamwe n’abakandida barenga 4.800 biyandikishije, iyi mibare ngo ikaba igaragaza ishyaka ridasanzwe  n’ikimenyetso cyo gukunda igihugu nk’uko inkuru dukesha RTNB ivuga.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi,  Gaspard Baratuza, yatangaje kandi ko ikizamini cy’ubwenge kizakurikira iki kizamini cy’umubiri.

Umubare wa nyuma w’abasirikare bazatoranywa uzaterwa n’ibisubizo bizavamo n’umubare w’abasirikare bari hafi kujya mu zabukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *