Burundi: Abasore batanu bavuga ko bakoranaga n’imitwe yitwaje intwaro bishyikirije igipolisi

Sangiza iyi nkuru

Abasore batanu b’Abarundi biyemerera ko bahoze ari abarwanyi mu mutwe witwaje ibirwanisho urwanya ubutegetsi bishyikirije inzego z’umutekano muri Zone Musaga ya Komini Muha mu majyepfo ya Bujumbura.

Aba basore bavuga ko bitanze ku bushake bwabo nta gahato, igipolisi cy’u Burundi nacyo kikaba kivuga ko kigiye gukorana nabo mu gukomeza kubungabunga umutekano.

Hari kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2016 nyuma ya saa sita ubwo igipolisi cy’u Burundi cyerekaga itangazamakuru aba basore bari hagati y’imyaka 20 na 26, bakaba bavuze ko bari bamwe mu gatsiko gahungabanya umutekano muri Musaga.

Igipolisi kivuga ko ari abaterabwoba, ariko aba basore bo basobanuye ko bakoreraga muri Musaga bagasubira inyuma bagana mu misozi ikikije aka gace. Gusa bavuze ko batagize uruhare mu bitero bya grenades biheruka.

Aba bavuze ko bitabiriye umuhamagaro wa minisitiri w’umutekano uherutse gusaba insoresore zitwaje ibirwanisho kubishyira hasi.

rps20160216_234053

“Ntitugishoboye. Turarushye. Twahigwaga tugashakishwa ahantu hose na polisi. Ntaho twari tugifite ho kwihisha. Abakuru bacu batubwiraga kuri telephone ko bizarangira vuba tukazahembwa, ariko ntitwigeze tubabona” Uwo ni uwitwa Eddy Uwimana, wari uyoboye aba basore.

Aba basore bitanze bafashije igipolisi gufata imbunda zitandukanye zirimo Kalachnikov 7 na chargeurs zazo 28, imbunda irasa za rockets, grenades 3 ndetse n’imyambaro ya gisirikare yakoreshwaga n’aba basore.

Babiri muri aba basore bitanze ku Cyumweru, abandi babiri bitanga bukeye n’intwaro zabo, naho undi akaba yaritanze kuri uyu wa Kabiri nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru gikomeza kivuga.

Abajijwe icyo aba basore bari bukorerwe, Umuvugizi wungirije w’igipolisi, Moise Nkurunziza yavuze ko ari ukureba icyo amategeko ateganya, ariko ngo yizeye ko batazahabwa ibihano kubera ko bafashe icyemezo cyo gukorera igihugu bitandukanya n’imitwe y’inyeshyamba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *