Ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018, nibwo mu gihugu cy’u Burundi habaye amatora ya kamarampaka, mu gihe amajwi akibarurwa abatoye YEGO, ngo Itegeko Nshinga rivugururwe nibo baza imbere y’abatoye Oya, bifuza ko ryaguma uko riri.
Komisiyo Ishinzwe Amatora mu Burundi, CENI, itangaza ko amajwi yabaruwe mu rwego rw’Intara ataragera ku cyicaro cyayo. Ariko abashaka ko Itegeko Nshinga rivugururwa bakaba aribo baza imbere.
Umuvugizi w’iyi Komisiyo, Prosper Ntahorwamiye avuga ko bigoye kuvuga igihe nyacyo amajwi ku rwego rw’igihugu azatangarizwa, ati “ Amajwi yose ntabwo yari yabarurwa ngo agezwe ku rwego rw’igihugu, CENI itegereje ko biyigeraho ngo nayo iteranye ku rwego rw’igihugu, ntabwo tuzi ngo tuzaba twarangije kubibarura iki gihe n’iki”.
Nk’uko BBC ibitangaza, ngo amajwi aza imbere ni ay’abatoye Yego, hatagize igihinduka kikaba ari ikigaragaza ko abaturage benshi bashaka ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi rihindurwa.
Prosper ati “Yego nitsinda u Burundi buzahita bugengwa n’Itegeko Nshinga rishya, hari byinshi bizahita bihinduka”.
Mu gihe Itegeko Nshinga ryahindurwa, imyaka ya manda perezida agomba gutegeka yava kuri itanu ikaba irindwi ariko akiyamamaza manda ebyiri gusa, ibi bikaba byaha amahirwe kuri Perezida Nkurunziza yo kuyobora kugera mu 2034.
Dore bimwe mu biteganywa guhindurwa mu Itegeko Nshinga ry’u Burundi



