Abaturage bo ku musozi wa Gatebe, muri Zone Bugarama, ho mu Ntara ya Muramvya mu Burundi mu birometero nka 30 uvuye I Bujumbura, bavumbuye ahantu bikekwa ko hari icyobo gishyinguyemo abantu beretse abayobozi b’Intara kuri uyu wa Gatatu ushize.
“ Twahawe amakuru ko hari ibisigazwa by’abapfuye byavumbuwe n’abaturage bari barimo guhinga. Twagiye aha hantu dusanga nk’uko twari twabibwiwe hari amagufa atandukanye hirya no hino ndetse n’imyenda y’abantu bashobora kuba barashyinguwe hano na hariya .”, uwo ni Guverineri w’Intara ya Muramvya, Emmanuel Niyungeko kuri Radio y’igihugu.
Ntiyabashije kumenya umubare w’abantu bashyinguwe aha hantu, ariko yavuze ko hari ibikorwa bigomba gukorwa na komisiyo izagenzura uko aba bantu bashyinguwe mu buryo butari ubwa kimuntu aha hantu.
Yakomeje avuga ko ibi bigomba gukorwa mu buryo buhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bijyanye no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Guverineri yakomeje agira ati: “Niyo mpamvu turi hano twese n’abahagarariye Komisiyo ishinzwe gushaka ukuri n’ubwiyunge, n’abahagarariye Komisiyo y’igihugu Yigenga y’uburenganzira bwa Muntu baje kureba uko ibintu bimeze” .
Guverineri wa Muramvya yakomeje avuga ko hhagati aho ibikorwa byakorerwaga aha hantu byasubitswe kugeza igihe ibyabereye aha bizamenyekana. Yongeyeho ko Komisiyo yashyizweho izakurikirana andi makuru arimo gukwirakwizwa avuga ko ibyobo nk’ibi bishyinguyemo abantu biri no ku tundi dusozi nabyo bishobora kuba byarashyinguyemo abantu mu ibanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



