Burundi : Abayobozi bakuru batatu bari muri kasho z’urwego rushinzwe iperereza

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi bakuru batatu mu gihugu cy’u Burundi aribo; Maniratunga Albert ukuriye urwego rushinzwe gutwara abantu n’ibintu (OTRACO), Ngendakumana Venant ushinzwe ubucuruzi na Ingénieur Emmanuel Manirakiza ushinzwe itunganywa ry’ibikomoka kuri peteroli bafungiwe muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’iperereza (SNR) i Bujumbura guhera kuri uyu wa Mbere ushize itariki 07 Gashyatare 2022.

Itabwa muri yombi ryabo ryaje nyuma yo guterana amagambo hagati ya minisitiri w’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu, Marie Chantal Nijimbere n’abo bayobozi bahise banasohora itangazo rihakanira minisitiri bavuga ko badashobora kwisubiraho ku cyemezo bafashe cyo kuzamura ibiciro bya transport minisitiri Njimbere yari amaze guhagarika.

Iyi nkuru dukesha UBMNews ivuga ko aba bayobozi uko ari batatu bari baherutse gutangaza ko ibiciro by’ingendo bizamuweho 25%, icyememezo cyarakaje abaturage bavuga ko batumva ukuntu lisansi yazamurwaho 12% ariko ibiciro by’ingendo byo bikazamurwaho 25%.

Amakuru ataremezwa neza aturuka mu bikomerezwa byo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, avuga ko aba bayobozi bashobora kwirukanwa mu kazi.

Bavuga ko baramutse bagiriwe imbababazi bagahabwa indi mirimo, uwitwa Albert Maniratunga (uri ku ifoto), we adashobora kwihanganirwa kuko amaze gukora amakosa menshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *