Alexis Sinduhije, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yanenze icyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gufata cyo gukuraho ibihano zari zarafatiye igihugu cyekuva mu 2015, avuga ko nta cyahindutse cyasobanura impamvu ibihano byakuweho. Sinduhije nawe akaba ariko ku rundi ruhande nawe ari mu bantu ku giti cyabo bari barafatiwe ibihano na Amerika babikuriweho.
Mu cyumweru gishize nibwo Washington yakuyeho ibihano byari bimaze imyaka 6 yari yarafatiye igihugu cy’u Burundi ndetse n’Abarundi ku giti cyabo kubera ubugizi bwa nabi bwakurikiye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza.
Amerika yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera amavugurura agaragara yakozwe na Perezida Evariste Ndayishimiye nubwo yemera ko hari intambwe igikenewe guterwa mu bijyanye no kubuhariza uburenganzira bwa muntu.
Ubwo yavuganaga n’ Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, Alexis Sinduhije, umuyobozi w’ishyaka MSD (Mouvement pour la solidarité et la démocratie) kuri ubu ubarizwa mu buhungiro, yagize ati “ Biratangaje kubona igihugu cy’igihangange nka kiriya gishobora kureba ikibazo cy’u Burundi nk’icyoroshye…Abaturage barapfa buri munsi raporo z’uburenganzira bwa muntu zirabivuga, indorerezi ziri mu gihugu…zirabizi”
Sinduhije w’imyaka 45 yakomeje avuga ko atabona icyahindutse mu Burundi usibye mu maso y’Abanyamerika ubwabo.
Uyu mugabo wahoze ari umunyamakuru kuri ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi, ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bahangayikishije leta y’u Burundi.
Mu 2008 yigeze kuza ku rutonde rwa Time Magazine rw’abantu 100 bavuga rikijyana, mu gihe muri 2004 yari yarahawe amashimwe na Komite ishinzwe kurinda abanyamakuru (Committee to Protect Journalists) ku kuba yarashinze Radio Publique Africaine (RPA) yari ifite intego yo guteza imbere amahoro hagati y’amoko y’Abahutu n’Abatutsi nyuma y’intambara hagati y’abanyagihugu.
Sinduhije wigeze guhatanira kuyobora u Burundi, nawe yaje kwisanga ku rutonde rwo mu 2015 rw’abantu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ashinjwa gushyigikira abitwaje intwaro bigometse ku butegetsi.
Sinduhije yavuze ko gushyirwa ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari “akarengane”, avuga ko kuba ari Umututsi bishobora kuba byarabigizemo uruhare kugirango hagaragazwe iringaniza ku “Batutsi n’Abahutu” kuri urwo rutonde.


