Burundi: Babiri barimo uwari umubitsi w’ibitaro bishwe barashwe

Sangiza iyi nkuru

Anselme Niyorugira, wari umubitsi w’Ibitaro bya Mpanda mu Ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi, na Innocent Busoni wari umucuruzi, bishwe barashwe n’abantu bitwaje intwaro.

Ibi byabereye ahitwa Nyamabere ku Cyumweru, itariki 04 Nzeri ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo abantu bitwaje imbunda zo mu bwoko bwa pistols bari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota itukura.

Abishwe bari baturutse ahitwa Muzinda bataha iwabo ahitwa Musenyi bari kuri moto, ubwo abo bantu babarasaga.

Umuvugizi w’igipolisi, Pierre Nkurikiye yavuze ko abakoze ubwicanyi batamenyekanye kuko bahise bahunga, akavuga ko ubu bwicanyi bufitanye isano n’ikibazo cy’isambu nk’uko Iwacu-Burundi dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ku rukuta rwe rwa twitter uyu muvugizi akaba yavuze ko abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rw’iperereza.

op

Amakuru aturuka ahabereye ibi bintu avuga ko humvikanye amasasu menshi ubwo igipolisi cyatabaraga, ariko ko ngo igihe cyari cyarenze abagizi ba nabi bamaze guhunga.

Iyi nkuru isoza ivuga ko kuwa Gatatu ushize nabwo muri aka gace ka Nyamabere umumotari yahiciwe n’umuntu wari ufite imbunda. Abatangabuhamya bakavuga ko uwamwishe yari yigize umukiriya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *