Bamwe mu barwanashyaka ba CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, bandikiye ibaruwa ifunguye igizwe n’amapaji 6 Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Evariste Ndayishimiye, amubwiza ukuri ku birebana n’ibibazo biri mu Burundi, amusobanurira ko bidaterwa n’u Rwanda n’u Bubiligi nk’uko bavuga, ahubwo anamuburira avuga ko ubukene buri mu gihugu nibukomeza abaturage bazahaguruka bakarwanya ubutegetsi.
Ni ibaruwa yanditswe kuwa 06 Ugushyingo, aho aba bayoboke ba CNDD bagaruka ku bibazo bikomeye byugarije igihugu birimo ruswa, akarengane ndetse no kwivanga muri buri kintu gikorerwa mu Burundi kw’ishyaka riri ku butegetsi.
Iyi baruwa itangira inenga kuba ishyaka riri ku butegetsi na guverinoma muri rusange baranze kwitabira ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burundi (icyiciro cya gatanu giheruka)kandi ngo bazi neza ko ari yo ntandaro yo kuba ubuzima bugenda burushaho kumera nabi mu gihugu muri rusange ndetse n’ubw’Abarwanashyaka by’umwihariko.

Muri iyi baruwa hatangwa urugero rw’umwe mu barwanashyaka (banditse iyi baruwa) uvuga ko ari umujyanama muri minisiteri akaba ahembwa amafaranga 250,000 y’Amarundi, mu gihe umugore we ari umunyamabanga uhembwa 150,000fbu. Uyu muryango ngo ukaba winjiza 400.000fbu.
Bagaragaje uko aya mafaranga bayakoresha muri ubu buryo:
Amafaranga yo gukodesha inzu ni 200,000fbu
Amafaranga bishyurira abana 4 amashuri barimo 2 biga muri internat ni 100,000fbu
Amafaranga y’ingendo bajya ku kazi mu mujyi gusa ni 80,000fbu
Amafaranga y’inkunga y’amatora kandi ku itekegeko ni 42,000fbu
Amafaranga atangwa nk’imisanzu yindi y’ishyaka nk’uwitwa ‘Inamashingiro’ cyangwa indi minsi mikuru y’ishyaka agera mu 50,000fbu
Ngo ibyo kurya byaguraga 100,000fbu mbere y’ibibazo byo mu 2015 kuri ubu bigura 250,000fbu.
Amafaranga yose akenerwa n’uyu muryango ngo ni 722,000 mu gihe umushahara ukorera ari 400,000. Bikaba bisobanuye rero ko kugirango amafaranga yose akenewe aboneke umuryango wirya ukimara.

Iyi baruwa Bwiza.com yabashije kubona isobanura ibibazo abaturage barimo n’abarwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi bafite ni ndende, ariko reka twibande ku ngingo ivuga u Rwanda nk’igihugu ishyaka CNDD rikunze gushinja kuba nyirabayazana y’ibibazo byugarije u Burundi.
Muri iyi baruwa aba bayoboke hari aho bagira bati: “ Twumvise buri munsi amatewori (theories) adashinga atwumvisha ko ikibazo cy’u Burundi ari U Bubiligi n’u Rwanda. Oya bwana Munyamabanga Mukuru gishingiye ku Burundi n’Abarundi, turambiwe uko kubeshya ishyaka ryacu rica ku ruhande ibibazo nyabyo rishaka abo bigerekwaho .”
Aba bakomeza babaza bati: “ Ese ni u Rwanda n’u Bubiligi bashyigikira ruswa imunga inzego zose za leta? Nibo biba zahabu y’u Burundi ?”

Aba bakomeza bavuga ko mu gihe Abarundi basenya igihugu cyabo, abaturanyi bakomeje iterambere bafatanyije. Bati: “ U Rwanda mwanga cyane rwubatse imishinga myinshi na Tanzania mufata nk’inshuti yanyu. Imibanire ya Tanzania n’u Bubiligi imeze neza. Hagati aho u Burundi bukora iki? Guhungisha abana b’igihugu cyangwa kumanuka mu mihanda bigaragambya bamagana umukoloni utari we .”
Aba bakomeza bavuga ko atari injiji kuko bazi ko umukoloni w’umuzungu yasimbuwe n’umukoloni wirabura kandi ngo ni ikintu kibabaje cyane.
Aba barwanashyaka ba CNDD bavuga ko urutonde rw’ibibazo igihugu gifite batabasha kururondora muri iyi baruwa, gusa ngo bashakaga kwibutsa Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD ingaruka kwanga kwitabira ibiganiro bishobora kubyara kandi ngo bazabibazwa.
Iyi baruwa yose ushobora kuyibona unyuze hano hasi
Aba bayoboke ba CNDD kandi bagaruka ku kibazo cy’amoko bakavuga ko hemeranyijwe ko hagomba kuba iringaniza mu mirimo ya leta, bagasaba Umunyamabanga mukuru wa CNDD gusobanura ukuntu nyuma y’imbaraga zashyizwe mu kunga amoko hakigaragara gushyirwa ku ruhande kwa bamwe nk’aho hatangwa urugero rw’uko Abasirikare batanu bakuru kurusha bandi mu ngabo z’igihugu bose bava mu bwoko bw’umukuru w’igihugu.
-Urwego rw’igihugu rw’ubutasi rukaba rugizwe na 98% by’abava mu bwoko bwa perezida
-Ba ambasaderi 90% bakaba bava mu bwoko bwa perezida
– Abakada bakuru muri za minisiteri n’ibigo bya leta 75% cyangwa 80% bakaba bava mu bwoko bwa perezida n’ibindi..
Aba bakaba bibukije ko niba CNDD-FDD yarafashe intwaro ikarwanya iki kintu cyo gushyirwa ku ruhande, bagomba kumenya neza ko abandi bumva bavangurwa nabo bitinze bitebuke bashobora nabo kuzegura intwaro mu gihe leta ikomeje kwinangira kuganira.


