Abantu batanu bo mu muryango umwe, barimo umugabo, umugore n’abana batatu, bapfuye bazize ibyo bikekwa ko ari amarozi.
Byabereye ahazwi nka Site de la Paix, mu Mudugudu wa Musenyi, Zone ya Gitara, muri Komini Nyanza, mu Ntara ya Burunga mu majyepfo y’u Burundi.
Amakuru yatangajwe na SOS Médias Burundi avuga ko abantu umunani bo muri uyu muryango bagize ibibazo nyuma y’ikibazo cyatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026.
Bagejejwe mu Bitaro by’Akarere ka Mabanda ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo, batatu bapfira mu bitaro, undi apfira mu nzira ajyanwayo, na ho uwa gatanu, umugabo wo muri uyu muryango, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatatu.
Abandi batatu baracyari mu bitaro kandi amakuru avuga ko ubuzima bwabo butameze nabi cyane.


