Polisi y’u Burundi ikomeje gufunga umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, na nyuma y’aho yishyuye uwo avugwaho kwambura amafaranga y’u Burundi miliyoni 30.
Uyu muhanzi yatawe muri yombi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, giherereye mu mujyi wa Bujumbura, nyuma y’aho umushoramari witwa Bankuwiha Toussaint.
Uyu mushoramari yabwiye Polisi y’u Burundi ko Bruce Melodie yamwambuye amadolari ibihumbi 2 yari yaramwishyuye ngo azajye gutaramira muri iki gihugu cy’abaturanyi, ariko bikarangira Leta iburijemo igitaramo.
Amakuru y’urubuga SOS Media rwo mu Burundi avuga ko uyu muhanzi yishyuye amafaranga y’u Burundi miliyoni 30 kugira ngo arekurwe, ariko aho kurekurwa Bankuwiha amusaba izindi miliyoni 30.
Bankuwiha ngo yasobanuye ko ubwo yateguraga igitaramo cya Bruce Melodie cyaburijwemo na Leta y’u Burundi, yakoresheje amafaranga menshi arimo ay’icumbi rya hoteli, ikaba ari yo mpamvu yakomeje gusaba uyu muhanzi aya yose.
Iki kibazo Ambasade y’u Rwanda yacyinjiyemo ndetse yumvikana na Leta y’u Burundi ko Polisi igomba kurekura uyu muhanzi, gusa ntabwo byubahirijwe.
Ingengabihe igaragaza ko Bruce Melodie azataramira Abarundi kuri uyu wa 2 n’uwa 3 Nzeri 2022.

8 Responses
Burundi: Bruce Melodie yishyuye amafaranga miliyoni 30, Polisi ikomeza kumufunga
Buriya abarundi barashaka gukubitwa ! kandi burya babibona mbagire inama yoguhita bamufungura mumaguru mashya cg

Byaba arikuzindimpamvu,ndabona gufungwa kwa Melodi bidaturuka kw’ideni rya $2000 gusa,nonese niba yemeye kuriha 30M,zirimo $angahe?hubwo wabona hivanzemo na politic,cg ubuyobozi ntibwishimiye ko ajya kuhataramira hama bwuririra kuriririya den?kugirango buburizemo igitaramo,nyuma bamuce amafranga y’umurengera(tumwumvishe)

BUFITE ICYO BUSHAKA KUKO SIGUSA PEE!!!

Ariko ubundi uretse ko abantu mushyuha imitwe Brice nigiki yazira igihe politic nabamufunze nibigwari kuko ntacyo abatwaye.