img_20210703_091308.jpg

Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Bucura bwa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ari mu bacyesheje ibirori by’umunsi mukuru w’ubwigenge bwa kiriya gihugu byabaye tariki ya 01 Nyakanga.

U Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 59 bumaze buhawe ubwigenge n’u Bubiligi.

Akarasisi k’ibyiciro bitandukanye by’abantu, imyiyereko y’abakomando, imbyino n’indirimbo; biri mu byakesheje biriya birori.

Mu matsinda y’urubyiruko yiyerekanye imbere y’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente witabiriye biriya birori, arimo irizwi nka ‘Bene Ntare’, ‘Les majorettes’ n’iryitwa ‘Abagendera iragi’.

Itsinda ‘Bene Ntare’ ribarizwamo abahungu 150 n’abakobwa 150, ni ryo ribarizwamo umwana muto mu bana umunani ba Perezida Ndayishimiye, cyo kimwe na mukuru we usanzwe ari Kapiteni waryo.

Akarasisi k’aba bana bari bambaye imyambaro y’umweru dede kari mu byaryoheye abatari bake, kugeza uyu munsi aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererekanya amafoto n’amashusho yabo bagaragaza ko bacyesheje biriya birori.

Abenshi batoye ifoto y’uriya mwana wa Ndayishimiye nk’iyahize izindi mu zaranze biriya birori.

img_20210703_091308.jpg

fb_img_16252961874142779.jpg

fb_img_16252962196723757.jpg

img_20210703_091211.jpg

img_20210703_091207.jpg

img_20210703_091202.jpg

img_20210703_082900.jpg

fb_img_16252961749487934.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)
    Barundi, ubutaha nihabaho ibirori mujye mushyiraho abo bana bambaye imyeru kuko nibo batanga icyizere cyejo hazaza. Naho Bariya basaza bambaye za kotebu rwose abenshi bafite amaraso mu ntoki no ku rurimi ntimukajyr mubagarura.

  2. Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)
    Barundi, ubutaha nihabaho ibirori mujye mushyiraho abo bana bambaye imyeru kuko nibo batanga icyizere cyejo hazaza. Naho Bariya basaza bambaye za kotebu rwose abenshi bafite amaraso mu ntoki no ku rurimi ntimukajyr mubagarura.

  3. Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)
    Mukomere indarangabye naho mĂ» Rwanda abashumba bahambye Umunsi du bwigenge kuko ubibutsa uko kalinga yavuyeho none barayigaruye

  4. Burundi: Bucura bwa Perezida Ndayishimiye mu bacyesheje ibirori by’ubwigenge (Amafoto)
    Mukomere indarangabye naho mĂ» Rwanda abashumba bahambye Umunsi du bwigenge kuko ubibutsa uko kalinga yavuyeho none barayigaruye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *