Muri iyi minsi u Burundi bwitegura amatora y’umukuru w’igihugu,amashyaka abiri makuru ahanganye CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi na CNDD-FDD riri ku butegetsi akomeje kwitana bamwana ku rugomo ruri gufata indi ntera hagati y’aya mashyaka yombi.
Nyuma y’ibyatangajwe na CNL ko abarwanashyaka baryo 200 bafunzwe ndetse abandi 10 bakicwa n’abahezanguni ba CNDD-FDD, ubu noneho Citoyenne Kezimana, umukandida wa CNL ku mwanya w’umudepite w’intara ya Bujumbura yatawe muri yombi ejo kuwa Kabiri nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu ntara ya Bururi. Minisiteri y’umutekano mu Burundi ivuga ko kandi hari n’abandi 64 ba CNL bafunzwe.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ejo kuwa Kabiri, yavuze ko muri rusange mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwiyamamaza, habonetse ubugizi bwa nabi bufite impamvu za politiki.Yavuze ko ibyo bikorwa byabonetse mu ntara za Kirundo, Ngozi, Kayanza, Gitega na Bujumbura,hakaba harakomeretse abantu benshi ndetse umwe akaba yaritabye Imana aguye muri komini Ntega yo mu ntara ya Kirundo.
Urugomo rwabaye amayobera hagati ya CNL na CNDD-FDD
Ishyaka CNL ryatatse ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarwanashyaka baryo mu kwezi gushize kwa Mata na mbere, aho ryatangaje ko abagera kuri 200 bafunzwe naho abarenga 10 bakicwa.Nyuma y’ibi, iri shyaka mu cyumweru gishize ryamaganye urugomo rukorerwa abarwanashyaka baryo mu kwiyamamaza ndetse n’amanyanga yagiye agaragara mu gutanga amakarita y’itora.
Ku rundi ruhande, Pierre Nkurikiye, Umuvugizi wa Leta muri Minisiteri y’Umutekano yabwiye Radio na Televiziyo by’u Burundi ko urugomo n’ubwicanyi mu kwiyamamaza biri gukorwa n’abarwanashyaka ba CNL babikorera aba CNDD-FDD ndetse hamaze kwicwa babiri muri bo gusa BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itaraganiriza ubuyobozi bwa CNL ngo yumve icyo buvuga kuri ibi.
Mu byaha bishinjwa abarwanashyaka ba CNL birimo amagambo ahamagarira abantu gukora urugomo, gufatanwa imbunda, gutukana no kubeshya bikorwa n’abari kwiyamamaza hamwe n’abarwanashyaka ba CNL. Nkurikiye yagize ati “Ibyo byatumye hari benshi ubu bafunzwe ngo babazwe ibyo byaha”.Yavuze kandi ko aba-CNL bashimuse abo muri CNDD-FDD i Muremera, Butaganzwa, mu Kayanza, i Kiremba mu ntara ya Ngozi, Masanganzira mu ntara ya Ngozi, Gahombo mu Kayanza n’ahandi.
Nyamara n’ubwo bimeze gutya, ku rundi ruhande rwa CNL umuntu umwe yarashimuswe naho abandi umunani barakomereka hakaba hafunzwe abantu 64 ba CNL mu gihe bakorwaho iperereza ngo harebwe ababyibushe inyuma.
Mu Burundi, ibikorwa byo kwiyamamaza birakoje dore ko amatora ateganywa kuwa 20 Gicutansi.Abiyamamaza barakomeza uyu munsi mu bice bitandukanye by’u Burundi, biteganyijwe ko bizarangira tariki 17 habura iminsi 3 gusa ngo amatora agere.

2 Responses
Burundi:CNL na CNDD-FDD baritana bamwana ku rugomo rwa Politiki
Igitangaje nuko Nkurunziza na General Ndayishimiye biyita ko ari “abarokore”.Nyamara nibo bakuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu.Ntabwo ubukristu nyakuri bushobora gukorana na Politike.Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yasabye “abakristu nyakuri” kutivanga mu byisi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.