Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko uwahoze ari minisitiri w’intebe, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wari mu Bitaro bya Gitega kuva mu Kwakira 2025, yimuriwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2025, mu bitaro byigenga bya Kira i Bujumbura.
Iyimurwa ryakozwe mu ibanga no mu mutekano bihambaye, ryongeye gutera kwibaza ku buzima bwe ndetse n’uko yitabwaho nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe FOCODE.
General Alain Guillaume Bunyoni yimuwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, itariki ya 27 Ukuboza 2025, avanwe mu Bitaro by’Akarere bya Gitega yimurirwa mu Bitaro bya Kira, ikigo cy’ubuvuzi cyigenga i Bujumbura.
Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko iki gikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye. Uwahoze ari minisitiri w’intebe wajyanwe mu bitaro i Gitega kuva ku itariki ya 9 Ukwakira 2025 yemerewe nyuma yo kugaragaza kenshi ibibazo byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.
Ubuhamya bwakusanyirijwe muri kiriya gihe, buvuga ko yagaragazaga ibimenyetso bikomeye: mutism y’igihe kirekire, kuyoberwa aho ari, ndetse n’imyitwarire idasanzwe, harimo no kwihisha munsi y’igitanda cye rimwe na rimwe iyo yasurwaga.
Kuri iki cyiciro, nta makuru arajya ku mugaragaro yerekana niba kwimurirwa i Bujumbura bifitanye isano no kuremba cyangwa ari ukubera ko nta buvuzi bwihariye yabonaga i Gitega. Ibimenyetso byinshi ariko ngo byerekana ko iyimurwa ryari ryarateguwe mbere.
Icyumweru mbere yaho, ngo intumwa zirimo ushinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, abayobozi bakuru mu rwego rw’ubutasi, n’abapolisi basuye Ibitaro bya Kira. Amakuru aturuka mu begereye ibitaro avuga ko Gen. Bunyoni yinjiriye mu wundi muryango, kure y’abaturage.
Bivugwa ko yajyanywe muri kimwe mu byumba byo mu igorofa yo hejuru, bakunze kwita ibyumba bya “VIP”, bigenewe abantu bakomeye cyangwa abifite. Aka gace bivugwa ko kongerewe umutekano.
Mu gihe ntacyo ubuyobozi buratangaza ku mugaragaro, impamvu nyazo z’iryo yimurwa rya Gen. Bunyoni ntizirasobanuka neza.
Bunyoni yakuwe ku mirimo ye mu 2022 ashinjwa guteza ibura rya lisansi n’isukari mu mugambi wo gushaka guhirika ku butegetsi Evariste Ndayishimiye.