Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’uko komiseri wa polisi mu gace ka Rutana,Majoro Japhet Mukeshimana yishwe atemaguwe hakoreshejwe umuhoro.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki 2 Mutarama 2024, bibera ku musozi wa Nkanka muri komini ya Giharo mu ntara ya Rutana mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburundi.
Polisi yaho ivuga ko byibuze abantu umunani bakekwa bamaze gutabwa muri yombi nkuko bitangazwa na SOS Media Burundi.
Amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko yicishijwe umuhoro igihe yari mu murima w’ibiti by’imikindo yari aherutse kugura mu minsi micye ishize.
Umwe mu bapolisi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yasize umukozi we ku muhanda hafi y’umurima we , nyuma y’akanya gato umugore we yaje kumenyesha umukozi we ushinzwe itumanaho ko Japhet Mukeshima atarimo kuboneka.
Amakuru avuga ko ubwo uyu mukozi we yageraga mu murima wa nyakwigendera yasanze yishwe yabanje gutemagurwa mu mutwe, bamwe bagatekereza ko uyu komiseri yaguye mu gico cy’abayoboke ba CNDD-FDD, ishyaka rya perezida.
Amakuru yandi akomeje kuvugwa agaragaza ko Majoro Japhete yishwe ubwo yari amaze guta muri yombi imbonerakure 3 za CNDD-FDD .Mu bo yari yafashe harimo ukekwagaho ubwicanyi.
Kuva mu gitondo cyo ku wa gatatu, abapolisi n’abasirikare benshi boherejwe ku musozi wa Nkanka.Nibura abantu umunani barimo abagore babiri, bamaze gutabwa muri yombi.
Source:SOS media Burundi.


