Burundi: Guverinoma iravuga ko igiye kurega u Rwanda gutandukanya imiryango

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi iravuga ko u Rwanda rugomba gutanga ibisubizo ku byaha byo gutandukanya abana n’ababyeyi babo, n’abagore bagatandukanywa n’abagabo babo. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Philippe Nzobonariba avuga ku bibazo by’Abarundi baherutse kwirukanwa mu Rwanda bahabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko barimo abari barashakanye n’Abanyarwanda.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi buvuga ko Abarundi bagera mu 3,000 birukanwe mu Rwanda kuva muri Kamena 2018 kubera ko ngo banze kuba mu nkambi z’impunzi.

Aba barundi bagiye bavuga ko batandukanyijwe n’imiryango yabo, basobanura ko abagabo bashakanye n’abagore b’Abanyarwandakazi bari kwirukanwa abana babyaranye bagasigara mu Rwanda.

Umwe muri aba birukanwe witwa Marie Mukerandanga avuga ko yasize abana 6 mu Rwanda akaba ashaka gusubirayo kubana nabo, ariko akavuga ko yahisemo gusubira mu Burundi aho kujya mu Nkambi ya Mahama.

Ati: “ Abayobozi b’u Rwanda badutegetse guhitamo kujya kuba mu nkambi y’impunzi cyangwa gusubira mu rugo. Nagiye mu Rwanda mu 2012 gufata akazi. Sinigeze mpunga igihugu cyanjye ,”

Abantu birukanwe kandi nk’uko urubuga iwacu-burundi ruvuga, banavuga ko batandukanyijwe n’imitungo yabo iri mu Rwanda. Umwe muri aba washakanye n’umugabo w’Umunyarwanda  yasigiye umwana w’imyaka 2 yagize ati: “ Ndashaka gusubirayo nkita ku muryango wanjye kuko nta kintu mfite mu Burundi. Mbeshejweho n’ubufasha bw’abaturanyi banjye .”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba akaba yijeje ko ikibazo cy’aba Barundi birukanwe mu Rwanda bagiye kugishyikiriza imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “ Abayobozi b’u Rwanda bagomba gusubiza ibyaha bakoze batandukanya abana n’ababyeyi babo n’abagore bagatandukanywa n’abagabo babo ”.

Bwana Nzobonariba akaba yijeje aba Barundi ko Umuryango Mpuzamahanga uzafasha imiryango yatandukanyijwe kongera guhuzwa.

Ubwo Bwiza.com ubushize yageragezaga kumenya icyo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga kuri iki kibazo, umuvugizi wayo yasubije ko iki kibazo cyabazwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga avuga ko nawe agiye gushaka amakuru arambuye aza kugira icyo adusubiza ariko ntibyakunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *