Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje gukora impinduka mu gisirikare ahereye mu bashinzwe umutekano we, aho bivugwa ko nyuma yo guhindura umuyobozi w’ikigo cy’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (BSPI), Gen. de Brigade Dominique Nyamuguruka agasimbuzwa uwahoze akuriye akarere ka mbere ka gisirikare, Gen. de Brigade Richard Banyankimbona, ubu n’abakuriye amabatayo bivugwa ko barimo guhindurwa, aho hatavugwa rumwe ku kihishe inyuma y’izi mpinduka.
Nta gihe ariko cyari gishize Dominique Nyamuguruka wari ukuriye BSPI (Brigade Spéciale de Protection des Institutions) akuwe ku ipeti rya Colonel azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya General de Brigade.

Iyi nkuru dukesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi, iravuga ko nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye agereye ku butegetsi atigeze yihutira gukora impinduka mu bari begereye perezida nk’abajyanama bakuru, ndetse byagera igihe cyo gushyiraho abazamufasha mu buyobozi agahitamo abari begereye nyakwigendera Nkurunziza batari bacye.
Havugwamo nka Minisitiri w’Intebe, Alai-Guillaume Bunyoni, Gervais Ndirakobuca uyoboye minisiteri eshatu zabumbiwe hamwe harimo iy’umutekano, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Albert Shingiro wari uhagarariye u Burundi muri Loni n’abandi barimo minisitiri w’ubuzima, Thadee Ndikumana.
Ariko ngo ikiri kugaragara muri iki gihe, nuko Perezida Ndayishimiye atangiye kwegezayo gahoro gahoro bamwe mu bari mu nzego z’umutekano bari begereye cyane nyakwigendera Nkurunziza bashyirwa mu yindi mirimo bamwe babona ko ari ukubegeza kure nubwo bo bavuga ko banejejwe no guhabwa indi mirimo mishya.

Gen. de Brigade Banyankimbona yakoze muri AMISOM
Iyi nkuru itanga ingero nk’urwa Gen. Ndayiziga Emmanuel, wari ushinzwe iperereza mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse wari umuntu wegereye Nkurunziza, woherejwe kuba ambasaderi, wasimbujwe Col. Alfred Innocent Museremu wari ushinzwe iperereza ry’imbere mu gihugu bivugwa ko ari umuntu wa hafi wa Perezida Ndayishimiye ndetse bavuka mu ntara imwe ya Gitega.

Col. Alfred Innocent Museremu yigaragaje cyane mu 2015 arasa abigaragambyaga
Amakuru akomeza ava mu biro by’umukuru w’igihugu kandi aravuga ko hari izindi mpinduka zirimo gutegurwa kandi mu bagomba guhindurwa harimo na Lt. Gen. Prime Niyongabo, bivugwa ko bamwe mu bayoboke ba CNDD-FDD bamushinja kuba yaragize igisirikare akarima ke no kunyereza amafaranga menshi ahembwa abasirikare bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Bivugwa rero ko Perezida Ndayishimiye yaba atangiye gukora impinduka mu buyobozi gahoro gahoro yigizayo abahoze begereye Perezida Nkurunziza mu rwego rwo gushaka uko azayobora igihugu uko abyifuza nta bamubangamiye cyangwa ngo bamurebe igitsure.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Burundi: Haravugwa impinduka mu gisirikare guhera mu bashinzwe kurinda Perezida
Impinduka ahantu hose ziba izikenewe kandi ziba ari ngombwa.
Burundi: Haravugwa impinduka mu gisirikare guhera mu bashinzwe kurinda Perezida
Impinduka ahantu hose ziba izikenewe kandi ziba ari ngombwa.