Kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Gicurasi 2021, nyuma ya saa sita, Loni yafunze ku mugaragaro ibiro by’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Burundi, ivuga ko iki gihugu cyo muri Afurika y’iburasirazuba cyateye intambwe nini mu bwiyunge.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’u Burundi, abayobozi ba Loni n’abadipolomate bemewe mu Burundi wabereye ku biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye muri Zone Ngagara mu murwa mukuru w’ubucuruzi Bujumbura. Byaranzwe no kumanura ibendera rya Loni no kurishyikiriza umuhuzabikorwa wa gahunda za Loni muri iki gihugu.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Biyaga Bigari, Xia Huang yagize ati: “Ku nkunga ya Loni n’abandi bafatanyabikorwa, cyane cyane Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe, guverinoma y’u Burundi n’abaturage bayo bateye intambwe idashidikanywaho kandi ikomeye mu gushimangira amahoro n’ubwiyunge mu gihugu kuva mu 2015”.
Isidore Ntirampeba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yagize ati: “Amahoro, umutekano, demokarasi n’imiyoborere myiza byahurijwe hamwe (mu Burundi). Nyuma yo gufunga ibiro, ubu tuzafatanya na Loni mu bijyanye n’imibereho myiza n’ubukungu”.
Yavuze ko guverinoma y’Uburundi yiteze ko Loni izashyigikira gahunda z’iterambere ry’u Burundi za 2018-2027.
Umuryango w’Abibumbye washyize ibiro mu Burundi muri Nyakanga 2016 nyuma ya manda ya gatatu itaravuzweho rumwe ya Perezida Pierre Nkurunziza yakurikiwe n’imyigaragambyo, urugomo ndetse n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


