Visi perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore, aherutse gutangaza kuri uyu wa gatandatu ushize ko bibujijwe kohereza ibicuruzwa by’ibyo kurya mu Rwanda, igihugu u Burundi bushinja gushyigikira inyeshyamba z’Abarundi nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu, aho bivugwa ko toni 80 z’imyaka zari zigiye mu Rwanda kuwa Kane ushize ngo zabujijwe kurenzwa umupaka.
Visi perezida Butore yatangaje iki cyemezo mu muganda wakorerwaga ku Isoko rya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke nk’uko bitangazwa na SOS Medias Burundi.
Icyo gihe akaba yarahaye gasopo abapolisi n’abayobozi b’ibanze bazemera ko ibyo byo kurya byambutswa umupaka bikoherezwa mu Rwanda, aho yababwiye ko bazahura n’ibibazo.
Visi Perezida Butore yagize ati: “Ntidushobora guha ibyo twahinze u Rwanda kuko rushaka kuturwanya. Tugomba gucuruza ibyo twahinze mu zindi ntara z’igihugu”. Ibi akaba yarabitangarije imbere y’imbaga yari iteraniye ku isoko rya Rugombo.
Ikinyamakuru AGnews kikaba kivuga ko mu cyumweru gishize, kuwa 28 Nyakanga ku mupaka w’Akanyaru muri Komini Busiga, igipolisi cy’u Burundi cyahagaritse amakamyo 4 yari yikoreye toni 80 z’imyaka yari izanwe mu Rwanda. Ngo zari toni 25 z’imyumbati yumye, imifuka 206 y’ibishyimbo na toni 50 z’ibigori.
Guverineri w’Intara ya Ngozi, Albert Nduwimana akaba yaravuze ko ubwo bucuruzi bw’imyaka bw’imyaka mu Rwanda butacyemewe.
Iki cyemezo ariko ngo cyateje urunturuntu mu bacuruzi bacuruzaga imyaka mu Rwanda ndetse banahakura ibindi bintu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuva ibibazo biri mu Burundi byatangarira muri Mata umwaka ushize, imibanire y’u Rwanda n’u Burundi yajemo agatotsi kagenda gafata intera.
Kuri uyu wa gatandatu n’ubundi, Abarundi bakaba barigaragambirije imbere ya ambasade y’u Rwanda ndetse n’iy’u Bufaransa bagaragaza kutishimira umwanzuro wa Loni wo kohereza abapolisi mpuzamahanga mu Burundi nk’uko byasabwaga n’u Bufaransa. U Rwanda narwo rukaba rwashinjijwe gushyigikira kohereza aba bapolisi mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye I Kigali mu kwezi gushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



