Kuri uyu wa Gatanu ushize igisirikare cy’u Burundi cyacakiranye n’inyeshyamba mu Ishyamba rya Kibira ku nkengero z’uruzi rwa Buhora mu gace ka Rurarenda-Rwantsinda muri Zone ya Rwantsinda muri Komini Bukeye, mu Ntara ya Muramvya, kicamo inyeshyamba ebyiri igisirikare kitaratangaza imyirondoro yazo.
Imirwano yabaye ubwo abasirikare bari ku irondo bageze hagati y’imidugudu ya Rurarenda na Rwantsinda, bacakirana n’abantu bitwaje intwaro bahita batangira kurasana mu mirwano bivugwa ko yamaze amasaha menshi.
Inyeshyamba ebyiri zarahaguye nk’uko ababibonye bavuga, hanafatwa imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa FAL, chargeurs 47 zirimo ubusa, amasasu asaga 200, panneaux solaires ebyiri, batiri n’impuzankano y’igipolisi.
Nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, Umuyobozi wa Zone Rwantsinda, Venant Nzokira, yemeje aya makuru, anishimira ko ingabo zahise zitesha abo yise abagizi ba nabi bashoboraga kubabaza abaturage. Yanasabye abaturage kujya bakora amarondo ya ninjoro mu rwego rwo kwirwanaho.
Hagati aho, igisirikare cy’u Burundi ntikiratangaza imyirondo y’abagize ako gatsiko kitwaje intwaro cyahanganye nako, gusa mu minsi yashize muri iri shyamba rya Kibira cyaharwaniye n’umutwe ugizwe n’Abanyarwanda ndetse bamwe batabwa muri yombi 11 bakaba baherutse gushyikirizwa abayobozi b’u Rwanda.



2 Responses
Burundi: Igisirikare cyakozanyijeho n’inyeshyamba mu ishyamba rya Kibira
Byizacyaneko akazikabonetse mukomere mukomezemushakishirizenabandi.
Burundi: Igisirikare cyakozanyijeho n’inyeshyamba mu ishyamba rya Kibira
Byizacyaneko akazikabonetse mukomere mukomezemushakishirizenabandi.