Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Ugushyingo 2020, hatangira cyamunara y’imitungo yafatiriwe n’ubutabera mu rwego rwo kugirango itangirika ndetse ikomeze kugirira akamaro igihugu nk’uko bigaragara mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera ryashyizwe ahagaragara ku itariki 06 Ugushyingo.
Amakuru amwe avuga ko muri iyo mitungo harimo imodoka, amapikipiki n’ibindi byiganjemo iby’abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bafunze cyangwa bahunze igihugu bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015.
Urubuga UBMNews rwo mu Burundi ruvuga ko mu mitungo itezwa cyamunara harimo iya Maggy Barankitse, umuyobozi w’ikigo Maison Shalom cyo mu Ntara ya Ruyigi, iya Pierre Claver Mbonimpa, iya Fabien Banciryanino, uwahoze ari umudepite uherutse gutabwa muri yombi ufungiye muri Gereza ya Mpimba ndetse n’abandi bahunze igihugu mu 2015 nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza.

Uru rubuga rukaba ruvuga ko hari inzu za Barankitse mu ntara ya Ruyigi zamaze gufatirwa na leta, ndetse hakaba hanugwanugwa ko n’ibitaro bya Maison Shalom bishobora kugurishwa.
Kanda hano hasi usome inkuru bifitanye isano


