Burundi: Inshoreke 900 zirukanwe mu ngo abagabo bahatirwa gusubirana n’abagore babo

Sangiza iyi nkuru

Mu Burundi, abayobozi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuharike bafata nk’icyaha kibuza igihugu gutera imbere. Iki cyemezo ngo cyakurikijwe mu ntara nyinshi. I Ngozi, mu majyaruguru y’igihugu, guhiga inshoreke mu ngo byatangiye kuva umwaka watangira. Guverineri w’iyi ntara yatangaje ibyavuye muri iki gikorwa mu mpera z’icyumweru.

Désiré Minani avuga ko inshoreke 900 zirukanwe kugeza mu mpera za Mata mu ntara ye, ndetse avuga « ingaruka mbi zateje, cyane cyane ibihumbi by’abana bata ishuri ndetse n’abagore bajugunywa mu muhanda ».

Guverineri ntahisha ko yanyuzwe, kabone ngo nubwo 100% by’inshoreke zabaruwe mu ntara ye zidashobora kwirukanwa mu ngo zabo nk’uko yabisobanuye mu kiganiro n’abanyamakuru nk’uko tubikesha RFI.

Ati: “Twasohoye inshoreke 900, muri zo, muri komini zo mu ntara ya Ngozi. Intego yacu yagezweho byibuze 85%. Dufite kandi abana 3.600 bagizweho ingaruka n’ubuharike muri Ngozi “.

Guverineri wa Ngozi asobanura ko aba bana babaye ikibazo ku buyobozi, agira ati: “Turi mu nzira yo guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa mu bya tekinike n’imari bo mu ntara kugira ngo tugerageze gukusanya uburyo bukenewe bwo kohereza abana 3.600 ku ishuri bashobora kuba igisasu gitegereje guturika niba nta kintu gikozwe. »

Naho ku nshoreke 15% zitashoboye kwirukanwa kugeza ubu, abakecuru bamaze igihe kirekire mu ngo, bamwe kugeza ku myaka 25, cyangwa se ababana n’Abayisilamu.

Ikindi, nyuma yo kwirukana inshoreke, abayobozi bahatira umugabo kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubira ku babyeyi be, ariko ntabwo buri gihe byoroshye, nk’uko Désiré Minani abivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *