Mu Ntara ya Kirundo iherereye mu majyaruguru y’u Burundi haravugwa inzara ikomeje kwibasira amakomi atatu yo muri iyi ntara ari yo, Kirundo, Bugabira na Busoni, aho bivugwa ko iyi nzara yatewe n’izuba ry’igikatu ryavuye mu minsi ishize rikangiza imyaka yari mu mirima, ndetse abaturage bakaba batangiye guhungira mu zindi komini byegeranye nka Ruyigi, gushaka imibereho.
Abaturage bo muri Kirundo bavuga ko iyi nzara ishobora guhitana abantu benshi kubera uruzuba rwatse rwinshi rugatuma imyaka itera neza. Umwe mu baturage bo muri Komini Bugabira, imwe mu yibasiwe cyane, avuga ko abahinze mbere izuba ryavuye imyaka imaze kuba imiteja rigahita riyangiza.
Ati: “Abandi barumbije cyane bo nta n’ikintu bigeze bakuramo ni abantu bahinze bwa nyuma ibishyimbo, n’abitwa ngo barejeje, umusaruro waragabanyutse cyane.”
Uyu yongeyeho ko hari n’abataragize na duke basarura byose izuba ryabyangije n’abasaruye bagasarura intica ntikize.
Mugenzi we uherutse guhunguka aturutse mu Nkambi ya Mahama mu Rwanda, yabwiye Ijwi rya Amerika ko noneho kuri bo ari ibindi bindi kuko batabashije no guhinga.
Ati “ Njyewe ndi mu bantu bahungutse…mbona ko ikibazo cy’umusaruro cyabaye gishobora no kuzadukoraho twebwe abaherutse kuva mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’abavuye ahandi, kuko keretse abari bishoboye, mu byo baduhaye twebwe nta n’imbuto baduhaye kuko benshi muri twe bari bizeye ko benewabo nibasarura bazadufasha…”
Kubera iki kibazo, bamwe mu baturage ngo batangiye guhungira mu zindi komini nka Muyinga, Ngozi na Ruyigi, aho bavuga ko bari kujya guca inshuro no gushaka aho baba babaye. Barasaba kandi imfashanyo zihuse cyane cyane bagahabwa imbuto kugirango mu kwa kabiri bazabashe gutera, ariko batibagiwe kubaha icyo kurya kuko n’imbuto bashobora kuzirya.
Abayobozi batandukanye bakaba bakomeje kugenda hirya no hino mu makomini atandukanye basaba abaturage kudasesagura na duke bejeje.
Umuyobozi w’Intara ya Kirundo, Albert Hatungimana, avuga ko muri iyi ntara imidugudu ibangamiwe cyane n’inzara isaga icumi ibaho abaturage bagera ku 26,000, agasaba abafite ubushobozi kubagoboka ngo batazahunga igihugu cyabo gitemba amata n’ubuki.
Bivugwa ko iyi Ntara ya Kirundo ari intara ikunze kwibasirwa n’inzara ku buryo mbere y’uko imipaka ifungwa abaturage benshi bahatuye bakundaga guhungira inzara mu Rwanda.



2 Responses
Burundi: Inzara iravuza ubuhuha mu Ntara ya Kirundo
Nagirango nkosore gato uwanditse iyi nkuru. Ruyigi, Muyinga na Ngozi si ama komine nkuko yabyanditse ahubwo ni Intara/Province.
Murakoze
Burundi: Inzara iravuza ubuhuha mu Ntara ya Kirundo
Nagirango nkosore gato uwanditse iyi nkuru. Ruyigi, Muyinga na Ngozi si ama komine nkuko yabyanditse ahubwo ni Intara/Province.
Murakoze