Igipolisi cy’u Burundi gitangaza ko cyafashe imbunda n’amasasu byari bihishe mu nzu icumbitsemo abahinde bakaba bahise batabwa muri yombi.
Imbunda yafashwe ni imwe yo mu bwoko bwa AK47, magazini z’amasasu esheshatu, imwe irimo amasasu 15, izindi zigiye zirimo isasu rimwe rimwe,bikaba byafatiwe mu gace ka Kabondo, haruguru y’ahitwa Sabemelli.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye ni we wemeza ko iyi nzu ibi bikoresho bya gisirikare byafatiwemo ituwemo n’abahinde babiri, bikaba byari bipfunyitse mu igunira bihishe mu gisenge cy’inzu.
Nkurikiye avuga ko kikimara kumenya aya makuru cyahise kijya gusaka iyo nzu, abayituyemo ngo bakaba bahise batabwa muri yombi.


