Ubutabera bw’u Burundi bwatangaje ko inzu zose bwemeza ko zagiye zifatirwamo ibirwanisho kuva mu 2015 zigiye kugurishwa kugirango ababuze ababo mu mvururu zishingiye kuri manda ya Perezida Nkurunziza bashumbushwe. ni nyuma y’aho BBC igaragarije imwe muri izi nzu ivuga ko ikorerwamo iyicarubozo n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi, Aimée Laurentine Kanyana yatangaje ibi nyuma y’inama minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu.
Muri iyi nama abadipolomate batumiwemo batabwiwe icyo bahamagariwe, beretswe video BBC iherutse gushyira ahagaragara ivuga ku iperereza yakoze ku bwicanyi n’iyicarubozo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi .
Nyuma yo kureba iyo video, abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi bajyanywe ku nzu ivugwa muri iyi video BBC yemeje ko yicirwamo abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma yo gukorerwa iyicarubozo, ikaba iherereye mu gace ka Kinindo, muri Bujumbura.

Mu gihe mu bantu BBC yavugishije harimo nyiri iyi nzu wahunze n’abahoze bakorera iperereza ry’u Burundi bemeza ko umuvu w’amaraso umanuka mu muferege uturuka muri iyi nzu wigeze kugaragara yari amaraso y’abantu bahicirwaga. Ubutabera bw’u Burundi bukaba bwazanye umuntu ubeshyuza ibi wavuze ko ayo maraso yari ay’ihene 6 zabazwe ku munsi mukuru w’Abayisilamu.
Nyuma y’aho amakuru y’ayo maraso agiriye ahagaragara mu Ukuboza 2016 binyuze ku mbuga nkoranyambaga, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi icyo gihe, Pierre Nkurikiye yabeshyuje aya makuru avuga ko ari ibinyoma, yerekana nawe amafoto agaragaza uwo muferege nta n’igitonyanga cy’amaraso kirimo.
Soma inkuru yabanje hano hasi
Abanyamakuru bari bahari nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, babajije minisitiri kanyana impamvu iyo nzu igaragara muri iyi video BBC yise Kamwe Kamwe Inside Burundi’s Killing Machine, ikirinzwe n’abashinzwe umutekano mu gihe andi mazu bivugwa ko yafatiwemo ibirwanisho yasubijwe ba nyirayo, asubiza ko n’izo zasubijwe vuba ubutabera bugiye kuzisubiza bukazigurisha.
Ku ruhande rwa BBC ishinjwa kuba yaratanze amakuru y’ibinyoma, yo ivuga ko igihagaze ku iperereza yikoreye kandi izi ko ibiri muri iyi video ari ukuri.
Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi kandi yatangaje ko bateganya kurega BBC icyaha cyo gusebanya kandi bazayisaba impozamarira. Yakomeje avuga ko bifuza ko iyo video yakurwa ku mbuga zose BBC inyuzaho amakuru.


