Jérémie Ngendakumana wabaye umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD yashinze ishyaka rye , aryita PDG-Girubuntu.
Ni ishyaka rifite abayoboke bahoze muri CNDD-FDD, barivuyemo bitewe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, cyane kwiyamamaza kwa Pierre Nkurunziza kuri manda yiswe iya gatatu, irangira muri uyu mwaka wa 2020.
Ubwo yitandukanyaga na CNDD-FDD, bitewe n’iyi manda, Ngendakumana yagaragaje ko adashyigikiye ko Pierre Nkurunziza yongera kuyobora mu 2015, ajya mu buhungiro.
Bitandukanye n’abandi atavuga rumwe n’ubutegetsi, baba mu gihugu cyangwa hanze bamaze kujya mu yandi mashyaka, Ndikumana yabwiye BBC dukomoraho aya makuru ko iri ari ishyaka rya mbere agiyemo nyuma ya CNDD-FDD
Ngendakumana ashinze ishyaka rye mu gihe mu gihe mu Burundi hari gutegurwa amatora y’Umukuru w’igihugu azaba tariki ya 20 Gicurasi 2020. Perezida Nkurunziza yatangaje inshuro irenze imwe ko u Burundi buzabona Umukuru w’Igihugu mushya, kuko we atazongera kwiyamamaza.
Ibi bituma hibazwa uzasimbura Nkurunziza umaze imyaka 15 ku butegetsi, hagatekerezwa ku banyapolitiki bafite uburambe Agathon Rwaka, abo mu nzego z’umutekano bakomeye nka CPG Allain Guillaume Bunyoni ndetse na bamwe bitandukanyije na CNDD-FDD barimo Festus Ntanyungu wagiye muri FRODEBU, uwatekereza Ngendakumana ntabwo yaba ayobye cyane. Amaso ahanzwe benshi kubera ko abaziyamamaza cyangwa se abashaka kwiyamamaza bataratangazwa.


