Burundi : Leta yatsinze igitego muri AU

Sangiza iyi nkuru

Inama y’amahoro n’umutekano ya Afurika yunze ubumwe yananiwe gufata umwanzuro ukwiye wemerera ingabo z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe MAPROBU kuza kugarura amahoro mu Burundi.Ibi bikaba byafashwe n’igitego leta y’u Burundi yatsinze mu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU.
Ibi byatewe n’uko abakuru b’ibihugu bigize akarere byifashe mu gutora iki cyemezo hamwe n’icyemezo cyo gutorera igihugu cy’u Burundi kujya mu kanama k’amahoro n’umutekano.

Nyamitwe
Alain Aime Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi

Avugana n’itangazamakuru Smail Cergui Komiseri mu kanama k’amahoro n’umutekano muri AU yirinze kugira byinshi atangaza ku kibazo cy’u Burundi yirinda nanone kugira byinshi avuga ko byemezo byafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu yateranye kuwa gatanu hagati y’amasaha y’igicamunsi kugeza mu masaha y’igicuku y’uwo munsi.Yavuze gusa ko abakuru b’ibihugu batigeze bemeranya ku bibazo by’u Burundi cyane cyane ku birebana no kohereza ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burundi.
Ikibazo cy’ingutu cyakomeje kwigirwaho mu nama n’icy’ingabo 5000 z’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zigomba kuza mu Burundi kugarura amahoro n’umutekano. Abakuru b’ibihugu bya Afurika ntibabashije gufata icyemezo gikwiye niba izi ngabo zigomba kuza mu gihugu cyangwa zitagomba kuza.
Mbere y’uko iyi nama iterana Leta y’u Burundi yari yatangiye igikorwa cyo gukangurira abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango kudatorera icyemezo cyo kohereza ingabo mu karere.Aha rero niho u Burundi bwabashije gutsinda bituma icyemezo kidafatwa.
Ubwo yavuganaga na Jeune Afrique, Alain Aime Nyamitwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yemeje ko mu Burundi nta ngabo y’amahanga bakeneye mu gihugu. Yemeye ko urugamba rwa mbere barutsinze .
Alain Nyamitwe avuga ko urugamba rwa mbere rutarangiye ko bagikomeje gushakira igisubizo cy’uko muBurundi hakoherezwa indorerezi z’uyu muryango mu Burundi.
Ntibirarangira burundu kuko iyi nama igikomeza kandi mu byo iri kwiga n’iki kibazo cy’ingabo kizakomeza kwigirwamo. Imyanzuro ya nyuma ikazafatwa ubwo iyi nama izaba iri hafi kugera ku musozo wayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *