Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yahaye impano idasanzwe Perezida Ndayishimiye

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yageneye impano Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye.

Ni nyuma yo gusoza amasengesho y’iminsi ine yari yarateguwe n’Umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushima Imana, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Warakoze Mana.”

Ni amasengesho yaberaga mu ntara ya Bujumbura Bunyoni avukamo, yitabirwa n’abategetsi batandukanye muri Guverinoma y’u Burundi.

Impano Minisitiri w’Intebe Bunyoni yashyikirije Perezida Ndayishimiye n’umufasha we zirimo inka eshatu, ihene 13 n’ibiseke 97 bihagarariye Komine eshatu zigize Bujumbura, zone 13 na karitsiye 97.

Minisitiri Bunyoni mu isengesho rye yasenze mu izina rya Guverinoma y’u Burundi n’izindi nzego, yashimye Imana ku bwo kurinda u Burundi, ayisaba kubuhozaho ikiganza cyayo kirinda bwo n’abaturage babwo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yahaye impano idasanzwe Perezida Ndayishimiye
    Nangwa nawe rata NEVA,abandi bo nukuramukira muri car free day!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yahaye impano idasanzwe Perezida Ndayishimiye
    Nangwa nawe rata NEVA,abandi bo nukuramukira muri car free day!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *