Nyuma y’urupfu ry’uwahoze ari umukuru w’ingabo mu Burundi Col Jean Bikomagu rwabaye ku itariki ya 15 Kanama 2015, ubu mu gihugu cy’u Burundi hari icyoba cy’uko hashobora kuba intambara ishingiye ku moko ishobora no gukongeza akarere kose.
Col Bikomagu yari umusirikare wo ku rwego rwo hejuru warwanyije bikomeye ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi ubu mu Burundi. Kuri ubu rero biravugwa ko urupfu rw’uyu mukoloneri wari mu kiruhuko cy’izabukuru rishobora gutuma mu Burundi no mu karere havuka intambara ishingiye ku moko hagati y’abahutu n’abatutsi.
Ibi bikaba byateye ubwoba abahagarariye Amerika n’u Bulayi mu gihugu cy’u Burundi.

Col Jean Bikomagu wahoze ari ingirakamaro mu ngabo zahoze ari iza FAB ( Force Armee Burundaise) zari zigizwe ahanini n’abatutsi, mu myaka ya za 90 yari yahawe inshingano yo kurwanya intambara y’amoko yari mu Burundi ndetse no kurwanya umutwe wa CNDD FDD uri ku butegetsi ubu.
Col Bikomagu yiciwe mu ka Kabondo kuri uyu wagatandatu nyuma y’ibyumweru bibiri Lt Gen Adolphe Nshimirimana yishwe bivugwa ko yaba yarishwe na Perezida Nkurunziza waturukaga mu nyeshyamba za CNDD FDD.
Radio RFI iravuga ko urupfu rwa Bikomagu ari igisubizo ku rupfu rwa Lt Gen Nshimirimana wapfuye mbere ho ibyumweru 2 mbere. Izi mfu zombi zikaba zishobora gutuma haba ibikorwa bibi by’ubwicanyi bishobora guhera mu gisirikare. Ngo igisirikare gishobora gucikamo ibice bishingiye ku moko y’abahutu n’abatutsi bagatangira kwicana.
Uyu mwuka mubi ushobora gukwirakwira mu gihugu hose ukanambuka ukaba wagera mu karere u Burundi buherereyemo. Aha hose Radio RFI ivuga ko hameneka amaraso atagira ingano ashingiye ku moko.
Sylvestre Ntibantuganya wabaye Perezida w’u Burundi kuva 1994 kugeza mu 1996 nawe ari mu bantu babona ko mu Burundi hashobora kuba imidugararo ishingiye ku moko.
Avugana n’itangazamakuru yavuze ko atifuza kongera kubona u Burundi bwiroha mu myiryane ishingiye ku moko. Akaba asaba abategetsi b’u Burundi bose gukora uko bashoboye bagahagarika uyu mwiryane watangiye. Uyu mugabo uri mu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza arasaba abashobora kwikingiriza imyigaragambyo yo kurwanya manda ya gatatu ya Nkurunziza kuturirira kuri iyi myigaragambyo ngo bateze umwuka mubi ushingiye ku moko mu Burundi.
Iyi ntambara ishobora kugera mu karere kose
Sylvestre Ntibantuganya avuga ko u Burundi buri mu bihe bikomeye bisaba abantu batekereza neza kandi vuba kugira uyu mwiryane ucike burundu. Ati “Turi mu gihugu no mu karere kakomeretse cyane kubera ibibazo by’amoko. Ni ngombwa ko haboneka ibyemezo bikarishye bigamije guhagarika mu maguru mashya uyu mwiryane ushingiye ku moko.”
Si Sylvestre Ntibantunganya ubonako ko Burundi hari gucurwa gusubiranishamo amoko akicana, kuko n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika nawo wamaze gutahura uyu mugambi mubisha wo gusubiranishamo amoko mu Burundi intambara ishobora no kwadukira akarere kose.
Jacob Enoh Eben Umuvugizi wa Perezidante w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika Madame Dlamini Zuma nawe yatangaje ko iki kibazo cy’u Burundi ari ikibazo cy’igihugu ariko cyateza ibibazo mu kindi gice gisigaye cyigize uyu mugabane w’Afurika.

Ati « Hari amahoro mu Burundi no mu tundi duce dusigaye mu karere natwo twagira amahoro, ariko rero nta mahoro ari mu Burundi nk’uko byagaragaye mu mezi ashize bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’umutekano muke,ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu Burundi no mu karere u Burundi buherereyemo.”
Arasaba ko abantu baba maso bakarebera mu bihe byatambutse mu Burundi bakabibonamo akaga gakomeye kabaye mu Burundi no mu karere buherereyemo bigatuma bafata ingamba zihamye.
Hakenewe ibiganiro by’amahoro mu Burundi
Nyuma y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi bafite impungenge z’ibiri kubera mu Burundi.
Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Tom Perreillo ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko imidugararo yabonetse I Burundi muri week end ishize isobanuye ko hakenewe ubufasha bwihutirwa bushingiye ku biganiro bya politiki biyobowe n’umuryango w’Afurika y’u Burasirazuba.

Ku rundi ruhande Umuvugizi w’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi mu Burundi yabwiye abanyamakuru ko abasirikare bakuru bishwe bigaragara ko hari igishobora kuvuka nyuma y’urupfu rwabo akaba asaba ko mu Burundi hagaruka ibiganiro by’amahoro mu buryo bwihuse.

Uretse aba bategetsi, abanyamakuru barimo Sonie Rolley na Ann Garrison nabo bamaze kwemeza ko mu Burundi hagiye kumeneka amaraso ashingiye ku moko. By’umwihariko Ann Garrison ku rubuga rwe rwa Twitter yanditse ko atifuza kongera kubona umuperezida w’umuhutu yongera gupfa nyuma ya Ndadaye, Habyarimana na Ntaryamira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


