Burundi: Pierre Nkurunziza yagizwe umuyobozi w’Ikirenga mu gukunda igihugu

Sangiza iyi nkuru

Inteko ishinga amategeko y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yatoye umushinga w’itegeko rigira Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu umuyobozi w’ikirenga mu gukunda igihugu.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwimura itariki u Burundi bwizihirizagaho Umunsi wo Gukunda Igihugu, wavanwe ku itariki ya 08 Nyakanga ushyirwa ku ya 07 Kamena, umunsi Perezida Nkurunziza yapfiriyeho.

Abadepite b’u Burundi basabye ko uyu munsi wahariwe Perezida Nkurunziza uba umunsi wa konje, gusa abakozi bakajya bawuhemberwa.

Mu bindi basabye nk’uko inteko ishinga amategeko y’u Burundi yabitangaje, harimo kuba hashingwa umuryango witiriwe Perezida Nkurunziza, ibikorwa remezo bimwe na bimwe nk’imihanda bikamwitirirwa ndetse no kuba ifoto ye yashyirwa ku mafaranga kiriya gihugu gikoresha.

Itegeko rigira Pierre Nkurunziza Umuyobozi w’Ikirenga mu Gukunda Igihugu ryatowe n’abadepite b’u Burundi ku bwiganze bwa 79.6%.

Abadepite 87 ni bo bagaragaje ko barishyigikiye, 26 bararirwanya mu gihe nta numwe muri bo wigeze yifata.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *