Perezida w’ ishyirahamwe OLUCOME , Gabriel Rufyiri yatangaje ko amafaranga yakusanyijwe n’ Ishyirahamwe ry’ Amabanki agahabwa abakinnyi b’ Inteko Nshingamategeko ari ruswa.
Mu itangazo yacishije mu bitangazamakuru bitandukanye, Rufyiri yagize ati “ Iki gikorwa cyakozwe n’ iri shyirahamwe bihabanye n’ amasezerano mpuzamahanga ya Loni kuko bifatwa nka ruswa yeruye ”.
Kubwa Gabriel Rufyiri, amashyirahamwe y’ igenga n’ Inteko nshingamategeko bihurira ku misoro gusa ariko aya mashyirahamwe akaba ashobora gutanga intwererano mu gihe byemejwe n’ inama y’ abadepite kandi bikamenyeshwa inzego nkuru z’ igihugu.
Gabriel Rufyiri agereranya aya mafaranga yakusanyijwe no kugura amajwi cyangwa gushaka ubuvugizi no kwitonesha kuri Leta .
Kuri iyi ngingo, yakomeje kandi atangaza ko Inteko Nshingamategeko itemerewe kwakira impano n’ intwererano z’ amashyirahamwe yose asanzwe asora nk’ uko iyi nteko ikunze ku bikora mu mpera z’ umwaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’ Amabanki mu Burundi, Audace Bukuru we yavuze ko batanze aya mafaranga mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’ Inteko Nshingamategeko ubwo bazitabira imikino izabahuza n’ izindi nshingamategeko zo mu karere ka Afurika y’ Iburasirazuba, icyemezo cyanenzwe cyane n’ abagize sosiyeti sivile mu Burundi.
Aya mafaranga yashyikirijwe Inteko yose hamwe ni miliyoni 31 y’ amafaranga y’ amarundi yatanzwe n’ ishyirahamwe ry’ amabanki yose yo mu Burundi (ABEF).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


