Umuyobozi w’Imbonerakure muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza, mu gihugu cy’u Burundi arashinjwa n’abaturage gusambanya abana b’abakobwa bataragira imyaka y’ubukure abashukisha amafaranga. Kuri ubu biravugwa ko uyu mugabo aherutse gufatirwa mu cyuho ari gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, abaturage bakaba bamagana kuba uyu adahanwa.
Uyu muyobozi w’Imbonerakure muri Komini Gihanga yitwa Pasteur Hakizimana, ariko bakunze kumwita Ciza cyangwa Gihugu. Abaturage bo muri iyi komini bemeza ko uyu mugabo ufite abana batandatu amaze kuba ikimenyabose mu gusambanya abana b’abakobwa.
Abaturage bavuga ko ibyo byaha abikorera muri hotel iba mu murwa mukuru w’Intara ya Bubanza ashinzwe gucunga afatanyije n’ukuriye Imbonerakure muri Bubanza. Umwe mu baturage avuga akaga umwana w’umukobwa wo mu Mudugudu wa 5 aherutse guhura nako mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.
Ati “ Ku itariki ya 03 Werurwe, yafashe umukobwa wo mu Mudugudu wa 5, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri ribanza. Yamujyanye muri Hotel New Star iherereye inyuma y’inyubako za komisariya y’Intara ya Bubanza. Iyi hotel ikodeshwa na Gihugu na Methode, umuyobozi w’Imbonerakure muri Bubanza. Uyu mukobwa yafashwe ku ngufu. Ashuka abakobwa bakiri bato abasezeranya amafaranga, amakanzu n’amajipo agezweho.”
Abaturage bo muri Gihanga bavuga ko atari inshuro ya mbere uyu muyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD muri Gihanga asambanya abana b’abakobwa, ariko nta muntu utinyuka kumurega. Ababyeyi b’abana n’abayobozi b’ibanze kenshi ngo baterwa ubwoba n’ushinjwa witwaza ijambo afite mu ishyaka.
Mu gihe ubuyobozi bw’intara bukomeje kubyirengagiza, abaturage barasaba ko Perezida wa repubulika, Evariste Ndayishimiye, yagira icy akora Gihugu agashyikirizwa ubutabera.
Ikinyamakuru RPA kivuga ko cyagerageje kumva icyo Pasteur Hakizimana avuga kubyo ashinjwa bamuhamagara kuri telephone akababwira ko bibeshye numero. Bagerageje no kuvugisha Léopold Ngayisaba, Umuyobozi wa Komini Gihanga na Cléophace Nizigiyimana, Guverineri wa Bubanza, ariko bose numero zabo ntizicemo.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


