Burundi: Umugaba Mukuru wa FDNB, Gen. Prime Niyongabo, yahawe izindi nshingano

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yagizwe umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe impeta n’imidari.

Uyu muyobozi mukuru w’Ingabo z’u Burundi kuri ubu, asimbuye kuri uyu mwanya Lt. General Godefroid Bizimana, uherutse gupfa, wari uri kuri uwo mwanya kuva muri Werurwe 2023.

Uyu bita “Chancelier des Ordres Nationaux” ayobora uru rwego munsi ya Perezida wa Repubulika ari nawe “Grand Chancelier des Ordres Nationaux”.

Serivisi z’umuyobozi w’uru rwego zishyikiriza perezida wa republika abakandida ku midari n’impeta by’igihugu, akaba ari we ubyemeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *