Burundi: Umugabo w’imyaka 60 yishwe n’Imbonerakure zimuziza kutitabira umuganda

Sangiza iyi nkuru

Oscar Mbonihankuye, w’imyaka 60, yatawe muri yombi, yicwa urubozo hanyuma ajugunywa mu mugezi wa Mubarazi n’Imbonerakure, hashize ibyumweru birenga bibiri. Nk’uko amakuru agera kuri SOS Media Burundi abitangaza, ibyo byabereye ku musozi wa Musama muri komini ya Mbuye mu Ntara ya Muramvya. Amakuru aturuka mu buyobozi agaragaza ko abantu batandatu bakekwaho kuba Imbonerakure zo muri ako gace batawe muri yombi. Umuryango urasaba umurambo w’uwishwe.

Abatangabuhamya bavuga ko Oscar yakubiswe n’Imbonerakure zaje kumujugunya mu ruzi zimuziza kutitabira umuganda.

Umwe mu bagize umuryango we wiboneye ibyabaye ku itariki ya 18 Gashyantare agira ati: “Amaboko n’amaguru biboshye, yakubiswe kugeza apfuye hanyuma ajugunywa mu ruzi rwa Mubarazi.” Undi muvandimwe w’uwahohotewe avuga ko aba basore bo mu ishyaka rya perezida bamusabye amafaranga 100.000 y’Amarundi kubera ko atitabiriye umuganda.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’ibanze.

“Abakekwaho kuba barakoze ubu bugizi bwa nabi ni Imbonerakure esheshatu: à‰ric Ndayizeye, Anaclet Bizimana, Aimable, Thierry, Eraste na Ruhwiru. Bafashwe nyuma bajyanwa mu kasho ka polisi i Mbuye, mbere yo kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Muramvya, ”ibi bikaba byavuzwe n’umujyanama wo muri komini.

Abavandimwe ba Oscar Mbonihankuye barasaba umurambo we ngo ushyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wa komini ya Mbuye, Evelyne Ndarisasirire, avuga ko ababajwe no kuba umurambo utaraboneka nubwo hakusanyijwe abapolisi n’abaturage bo kuwushakisha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *