Burundi: Umugabo yishwe urw’agashinyaguro, akurwamo amaso n’amatwi arakatwa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Ciza, yari asanzwe ari umucuruzi w’inyanya, umurambo we wabonwe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Gicurasi, yishwe urw’agashinyaguro.
Umurambo we watowe ku musozi wa Kigabaniro, zone Gitaza, komine ya Muhuta mu Ntara ya Rumonge, abamwishe ntibahise bamenyekana ngo bafatwe. Basize bamukuyemo amaso ndetse n’amatwi ye barayakata.
Amakuru yatangajwe n’abashinzwe umutekano nk’uko ibinyamakuru bitandukanye by’i Burundi byabitangaje, ngo uyu mugabo wishwe yakomokaga i Rubura, zone Rusenge yo muri iyo komine ya Gitaza akaba ngo yari yazindutse ajyanye inyanya mu isoko rya Gitaza ahagana saa saba z’ijoro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ayo mahano umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gitaza
Abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu hamwe n’abaturage bo muri ako gace basabye ko igipolisi cyakora iperereza kugirango hamenyekanye uwakoze ubwo bunyamaswa.
Ibi bibaye hari hashize amaze 3 nabwo ngo hishwe undi muntu ariko we akaba yarashinjwaga ubujura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *