Burundi: Umuhanzi Baraka Olègue afunzwe akurikiranweho gusebya Kiliziya

Sangiza iyi nkuru

Kuva ku wa Gatanu ushize, umuhanzi w’Umurundi Baraka Olègue, ufite imyaka 20, afungiye muri kasho ya polisi mu Mujyi wa Bujumbura. Uyu muhanzi urimo kuzamuka ukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga akurikiranyweho “Gutuka Kiliziya Gatolika”. Umuryango we n’umwunganizi we barasaba ko yarekurwa, bashimangira ko “abayobozi ba kiliziya batigeze bamurega.”

Ibibazo uyu muhanzi arimo byatangiye kuwa Kabiri ubwo yasohoraga video ngufi atangaza igitaramo cyari giteganijwe kuri iki Cyumweru gishize, itariki 17 Mata 2022 umunsi Abakristu ku Isi bizihiza umunsi mukuru wa Pasika.

Bamwe mu bakirisitu babonye iyi video bagize bati: “Muri videwo, Olègue yambaye nk’umwepisikopi gatolika aherekejwe n’umukobwa ukiri muto wambaye imyambaro y’ababikira gatolika. Ni videwo iteye isoni irimo amashusho mabi atuka Kiliziya Gatolika, Hari “umurongo utagomba kurenga”.

Muri Maramvya, komini ya Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura aho igitaramo cyagombaga kubera, umuyobozi wa komine yaratabaye avuga ko yatabajwe n’abakristu barimo n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika nk’uko iyi nkuru dukesha ibinyamakuru byo mu Burundi nka UBMNews na SOS Medias Burundi ivuga.

Ati: “Abantu benshi batunguwe na videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ndetse n’umupadiri waho yanyitabaje kubera impungenge yari afite. Iki gitaramo kinyuranye n’imyitwarire ya Kirundi kandi cyanduza isura ya Kiliziya Gatolika ku munsi wa Pasika”.

Usibye guhagarikwa n’inzego z’ibanze kw’iki gitaramo, uyu muhanzi ukiri muto yanasanzwe iwabo ahitwa Carama, mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura.

Umuyobozi wa komini Mutimbuzi asobanura ko “igitaramo kinyuranye n’imigenzo n’umuco w’Abarundi mu gihe igihugu cyacu cyashyize imbere Imana”.

Nyina w’uyu muhanzi n’umwunganizi we barasaba ko yarekurwa, bakavuga ko “abakristu bafite ishyaka mu itorero bari inyuma y’ifatwa rye kandi abayobozi b’iryo torero bavuze ko iryo torero ridashobora kohereza ingimbi nubwo icyaha kiremereye.”

Nyina kandi yongeraho ko abayobozi ba Kiliziya Gatolika bamubwiye ko kiliziya ishyigikiye imbabazi.

Amakuru aturuka muri polisi avuga ko uyu musore, wanakoranye indirimbo mu mwaka ushize n’umuraperi w’Umunyarwanda, Papa Cyangwe, bise “Nzonze”, yagombaga kumvwa kuri uyu wa Mbere na OPJ.

Umva Indirimbo Nzonze hano hasi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *