Uwitwa Daniel Ngendakumana wari umukuru w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ruzwi nk’Imbonerakure mu Ntara ya Kayanza, komini Kabarore, zone ya Rugari, mu mudugudu wa Buyumpu yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri.
Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi (ABP) byemeje aya makuru y’uko Ngendakumana yicanwe n’umugore we. Uyu ngo akaba yishwe aciwe umutwe ndetse kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga umutwe wari utaraboneka nk’uko byemezwa n’abayobozi n’igipolisi muri Kabarore.
Amakuru atandukanye yashyizwe ahagaragara arimo aya SOS Media aravuga ko abakoze ubu bwicanyi bikekwa ko baba baturutse mu Rwanda nk’uko abaturage baho babitangarije iki kinyamakuru.
Aba baturage bagize bati: “Ntabwo tuzi imyirondoro y’aba bicanyi, ariko Agasozi ka Buyumpu aho Daniel n’umuryango we babaga ntabwo ari kure y’umupaka w’u Rwanda. Turizera ko ko aba bantu bashobora kuba baturutse mu Rwanda”.
Umwe mu bantu begereye Imbonerakure nawe avugana na SOS Media ati:Turatekereza ko ubu bwicanyi bufitanye isano n’impamvu za politiki.
Amashyaka atavuga rumwe akorera mu Kayanza yahise yamagana ubu bwicanyi, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane ababugizemo uruhare.


