Abanyamakuru bakorera ikinyamakuru” IWACU” bakomeje gutekereza ko mugenzi wabo Jean Bigirimana washimutswe ashobora kuba yarishwe n’ inzego z’ ubutasi za Leta y’ u Burundi(SNR).
Uyu munyamakuru Jean Bigirimana ukorera Ikinyamakuru cyigenga yashimutswe taliki ya 22 Nyakanga 2016 , kuva icyo gihe cyose polisi yakomeje ivuga ko itegeze imuta muri yombi mu gihe hari abantu bemeza ko biboneye uburyo yafashwe anajyanywa ku manwa y’ ihangu.
Jean Bigirimana ashobora kuba yarishwe
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hashize iminsi mike hari inkuru yageze mu itangazamakuru ivuga ko hari umurambo wagaragaye mu mugezi wa Mubarazi.
Iyo nkuru yatanzwe n’ abaturage baturiye uwo mugezi bemezaga ko bumvishe urusaku rw’ amasasu bishoboka ko nibwo Jean Bigirimana yaraswaga .
Ibyo byatumye abanyamakuru bahaguruka bifuza kumenya irengero rya mugenzi wabo gusa kugeza magingo aya nta kuri ku impamo kuramenyekana kuko nta muntu n’ umwe wegereye uwo murambo bitewe ni uko polisi yari yagoswe amayira yose.
Mu kiganiro na RFI, Umuyobozi Mukuru wa IWACU, Antoine Kaburahé yatangaje ko ikirego kimaze gushikirizwa Komisiyo y’ Uburenganzira bwa muntu ku kibazo cy’ irengero ry’ umunyamakuru w’ umwanditsi Jean Bigirimana.
Ati :”Icyo twifuza ni uko uwo mubiri wagaragaye mu mazi ugenzurwa mu buryo bwose bushoboka bityo bimenyekane ko Leta ari yo yishe Jean Bigirimana”.
Mu gihe abanyamakuru ba IWACU bakomeje kugira amatsiko yo kujya kureba niba koko uwo murambo ari wa mugenzi wabo polisi iryamiye amajanja ku nkombe za Mubarazi.
Kugeza magingo aya rero, ikibabaje kurusha ibindi ni uko polisi y’ u Burundi itaravana uwo mubiri mu mazi.
Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi, Pierre Nkurikiyé we arahakana yivuye inyuma ko nta ruhare na rumwe bafite mu bivugwa (…) ndetse akanavuga ko nta makuru nyayo arabona ku iburirwirengero rya Jean Bigirimana .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


