Ubuyobozi bw’ishuri rya Petit Seminaire Saint Pie X mu Burundi, tariki ya 20 Mutarama 2021 bwirukanye burundu umunyeshuri bumuziza gutunga amagi y’ibihunyira n’ibikeri.
Nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri shuri rigendera ku mahame ya Kiliziya Gatolika, Jean-Berchmas Rivuzimana, uyu munyeshuri ubwe yiyemereye ko abitse aya magi mu gikapu cye.
Ngo ibi byatumye bagenzi b’uyu munyeshuri bagira ubwoba ndetse bakora igisa n’imyigaragambyo, kuko bizera ko aya magi hari aho yaba ahuriye n’amarozi.
Nyuma yo kubona uyu mwuka uri mu ishuri no kuba imyemerere y’uyu munyeshuri ihabanye n’ibyo ishuri ryemera, abayobozi barateranye maze bafata icyemezo cyo kumwirukana burundu.



2 Responses
Burundi: Umunyeshuri yirukanwe azira amagi y’ibihunyira n’ibikeri
Byaribikwiye ko yirukanwa
Burundi: Umunyeshuri yirukanwe azira amagi y’ibihunyira n’ibikeri
Byaribikwiye ko yirukanwa