Umuvugizi wa CNARED ( Conseil National Pour le respect de l’accord d’Arusha pour la Paix et la Reconciliation au Burundi et la restauration d’un etat de droit) Pancreas Cimpaye yongeye kwifata ku gahanga ashinja ishyaka riri ku butegetsi ndetse na Perezida Nkurunziza kuba inyuma y’ubwicanyi n’umutekano muke mu Burundi.

Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’abafaransa TV 5 du Monde aho yanashyize ahagaragara ibinyoma leta iyobowe na Perezida Nkurunziza hamwe n’ishyaka CNDD — FDD igenda ikwirakwiza hirya no hino mu rwego rwo kwerekena ishusho itandukanye n’ukuri kw’ibibera mu Burundi.
Muri iki kiganiro kizwi nka “ 64 Grand Angle” Pancreas Cimpaye yavuze ko ibikorwa byose by’ubwicanyi n’umutekano muke biboneka mu Burundi byakuruwe na Perezida Nkurunziza n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD — FDD.
Ahamya ko ibibazo byatewe na manda irenga imyaka icumi yihaye mu gihe amasezerano ya Arusha yamwemeraga kutarenza imyaka 10. Ibi kandi bikiyongeraho n’ikibazo cy’uko abarundi bafite abayobozi babi banashyigikira ko mu gihugu haba ubwicanyi.
Pancreas asoza iki kiganiro avuga ko ishyirahamwe CNARED ryemera ko mu gihugu hagaruka amahoro n’umutekano ko bemera kuba bashyikirane na leta iyobowe na Perezida Nkurunziza kugira ngo amahoro aboneke.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com


