“ Urubyiruko hafi ya rwose rwagize uruhare mu myigaragambyo yo mu 2015 rwabaye abarwayi bo mu mutwe ”, ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubuzima w’u Burundi, Dr Thaddeus Ndikumana.
Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu ushize akaba yarahamagariye urubyiruko kwirinda kugwa mu mutego w’abarukoresha bita mu Kirundi ‘Bansesankuyoze’ avuga ko basunikira urubyiruko mu myigaragambyo.
Ibi minisitiri Dr Thaddeus Ndikumana akaba yarabibwiye imbaga y’abaturage yarimo n’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye muri Komini Muyinga ubwo u Burundi bwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu mutwe.

Nk’uko tubikesha SosMediasBurundi, ngo Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi yavuze ko abakoraga imyigaragambyo bagiye bakoresha ibyo kunywa birimo urumogi akaba ari byo byatumye bagira uburwayi bwo mu mutwe.
Uyu muyobozi akaba yarakomeje avuga ko abantu batoza urubyiruko gufata ibiyobyabwenge bibatera indwara zo mu mutwe nabo bakwiye guhanwa.


