Burundi: Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye hafi n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu masaa tanu y’ijoro ryo ku wa 6 Mutarama 2021, mu duce twa Nyamuzi na Ruhororo muri Komine Mabayi mu Ntara ya Cibotoke; hafi y’Akarere ka Rusizi mu Rwanda, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye rwamaze iminota igera kuri 30.

Aya makuru SOS Media yatangaje, ivuga ko iyakesha bamwe mu baturage batuye muri utu duce two mu Burundi, bati: “Urusaku rw’intwaro rwamaze iminota igera kuri 30.”

Ubwo humvikanaga urusaku rw’izi mbunda, aba baturage cyane cyane abegereye umugezi wa Ruhwa ngo bari bahiye ubwoba, ariko baza gutuza ubwo bamenyaga ko nta wishwe, nta n’icyangijwe.

Aba baturage n’abayobozi bakeka ko ari ingabo z’u Burundi zari zihanganye n’abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Kibira riri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu.

Red Tabara cyangwa FLN

Akenshi ingabo z’u Burundi zagiye zihangana n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu ishyamba rya Kibira cyane cyane Red Tabara, urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Uyu mutwe bivugwa ko ufite ibirindiro muri Teritwari za Fizi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ukaba uvayo ukagaba ibitero mu gihugu, unyuze muri iri shyamba.

Nka tariki ya 29 Nzeri 2020, Red Tabara yashyize hanze itangazo rivuga ko yarwanye n’ingabo z’u Burundi tariki ya 28 na 29. Ryakurikiye andi yari imaze igihe itangariza ku mbuga nkoranyambaga zayo muri Kanama na Nzeri 2020, agera kuri ane.

Bishoboke ko ari wo ingabo z’u Burundi zahangana na wo, cyangwa se FLN, umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, wakunze kuvugwa muri Pariki ya Nyungwe yegeranye n’ishyamba rya Kibira.

Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi zatangije urugamba rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro iba mu ishyamba rya Kibira, guhera mu mpera z’Ukuboza 2020, aho tariki ya 2 Mutarama 2021, ngo zaba zarishe Col. Fabien Mukeshimana wari umuyobozi wungirije wa FLN n’abandi barwanyi batatu b’uyu mutwe.

Ubwiyongere bw’abarwanyi ba FLN muri Kibira, ngo bwaba bwaratewe n’uko ingabo za RDC zaba zarabirukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (aho zari zifite ibirindiro), zikaza guhungira muri iri shyamba, zageraho zikaraswaho n’ingabo z’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye hafi n’u Rwanda
    Bimeze nabi muri REB Ntacyo bitaho mugutanga akazi , gutanga imyanya muri UR

  2. Burundi: Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye hafi n’u Rwanda
    Bimeze nabi muri REB Ntacyo bitaho mugutanga akazi , gutanga imyanya muri UR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *