Umuturage wateye grenade muri gare izwi nka gare du nord yahise atabwa muri yombi n ’ abaturage ubwo yashakaga gutoroka. Iyi grenade yatewe umwe mu bakozi ba Sena y ’ u Burundi wigeze kuba umunyamakuru wa RPA ariko ntiyamufata ahubwo ikomeretsa abari mu modoka ye.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2016 nibwo muri gare du nord iherereye mu burasirazuba bw’umujyi wa Bujumbura haturikiye grenade yatewe ahaparinga bus za Otraco zikunze gukorera mu cyaro.
Nyuma y’iturika ry’iyi grenade umuturage umwe yahise afatwa na bagenzi be mbere y’uko inzego z’umutekano zihagera. Uyu muturage yashinjwaga n’abaturage bavugaga ko bamwiboneye atera iyi grenade.
Akaba yafashwe ubwo yagerageza guhunga yirukira muri zone ya Ngagara mu gice cya Ngagara ya gatandatu.

Nyuma y’iterwa ry’iyi grenade Florine Mukeshimana umwe mu bakozi ba sena yahise atangaza ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook ko iyo grenade yaturitse ariwe yahigaga ariko Imana ikaba yamurokoye. Bagenzi be bari kumwe bakomerekejwe cyane n’iyi grenade.
Mukeshimana Florine yahoze ari umunyamakuru wa Radio RPA mbere y’uko ajya gukora muri Sena.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


