Bwa mbere mu mateka perezida w’u Bushinwa agiye gusura u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya mbere mu mateka perezida w’u Bushinwa agiye gusura u Rwanda nk’uko byemejwe na ambasaderi w’u Bushinwa, Rao Hongwei, wemeje ko perezida Xi Jinping azaba ari mu Rwanda kuva ku itariki 22 kugeza ku itariki 23 Nyakanga.

Nk’uko ambasaderi Hongwei yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, ngo uruzinduko rwa perezida Xi Jinping mu Rwanda rugamije kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, aho yavuze ko azagirana ibiganiro byimbitse na mugenzi we, Paul Kagame w’u Rwanda.

Yavuze ko usibye ibiganiro na perezida kagame, perezida w’u Bushinwa azanaganira n’inshuti z’Abanyarwanda mu nzego zose ku kuntu ubutwererane hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda bwashyirwa ku rundi rwego rwo hejuru kimwe n’imibanire.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro bya ambasaderi w’u Bushinwa cyari kigamije kumenyesha abanyamakuru aho imyiteguro yo kwakira uyu mushyitsi wok u rwego rwo hejuru igeze dore ko habura icyumweru kituzuye.

Ambasaderi w’u Bushinwa akaba yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi bazanahagararira ishyirwaho ry’imikono ku masezerano y’ubwumvikane n’andi azafasha gukomeza ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Igihugu cy’u Bushinwa mu myaka ishize cyagiye gifatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nko mu bijyanye no guteza imbere ibice byahariwe inganda, kubaka ubushobozi bw’abakozi no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibindi.

Ni muri uru rwego ngo umubare w’abashoramari b’Abashinwa wazamutse mu Rwanda, bagashinga amaduka, bagatangira ibikorwa byabo mu nganda z’imyenda, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu by’amahoteli n’ahandi.

Igihugu cy’u Bushinwa kandi ni kimwe mu bafatanyabikorwa ba mbere mu by’ubucuruzi b’u Rwanda, aho mu 2017 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwabarirwaga muri miliyoni 157$, bikaba byarazamutseho 10.9% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Perezida Xi Jinping akaba agiye gusura u Rwanda mu gihe perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we wabanje gusura u Bushinwa mu mwaka ushize muri Werurwe, akagirana ibiganiro n’abategetsi b’u Bushinwa.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *