Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byatangaje gahunda yo gutanga serivisi zinoze zo kuvura impyiko, harimo no guhinduranya impyiko, bikaba ibitaro bya mbere byatangije iyi mikorere mu gihugu.
Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru w’ibitaro Dr. Egdar Kalimba, kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yari aherekeje Prof. Miliard Derbew, umuyobozi mukuru w’ibitaro.
Kalimba yavuze ko iki cyemezo kije mu gihe ibitaro biharanira kuba ikigo cy’indashyikirwa cyita ku buzima mu karere, akomeza avuga ko kandi bihujwe n’icyerekezo cy’igihugu cyo kuba ihuriro ry’ubukerarugendo mu buvuzi.
Dr Kanimba yavuze ko itangwa ry’izi serivisi z’ubuvuzi riteganijwe gutangira umwaka utaha, rikazagabanya umubare w’abarwayi bajyaga gushaka izi serivisi mu mahanga, cyane cyane mu Buhinde.
Kalimba ati: “Nibura abarwayi 30-35 bajya mu mahanga gushaka izi serivisi.” Yongeyeho ati: “Iki ni igihombo kinini kuri aba barwayi kuko izi serivisi zitwara amafaranga menshi.”
Mu rwego rwo gushyira ingufu mu gutegura serivisi, yagaragaje ko ibitaro byashakishije inzobere muri urwo rwego kandi ko hari irindi tsinda ry’abaganga barimo guhugurwa.
Mu bisanzwe, guhinduranya umutima cyangwa umwijima bijyana no gukuramo mu mubiri urugingo rufite ikibazo no kurusimbuza urundi rushya, ariko ku kijyanye no guhinduranya impyiko, urugingo kavukire ruguma mu mubiri hanyuma hakongerwaho urundi rushya.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


